U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Amnesty International ntikwiye kwivanga mu bucamanza bw’u Rwanda

amnesty-international

Ku wa mbere tariki ya 25 Werurwe Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (Amnesty International), umukozi wawo uba i Kigali Sarah Jackson, yasohoye itangazo avuga ko Urukiko rukuru rwaciye urubanza rwa Ingabire Victoire Umuhoza rwirengagije amahame mpuzamahanga, Urukiko rw’Ikirenga rusabwa kubanza kubisuzuma mbere yo kumuburanisha.

Muri iyo nyandiko Sarah akomeza avuga ko Urukiko rukuru ruca urubanza rwa Ingabire rwakoresheje amategeko adasobanutse, akaba ari yo mpamvu mbere y’iburanisha mu bujurire bwa Ingabire ari cyo kigombye kubanza gusuzumwa.

Urukiko rukuru rusanga ibyo uwo mukozi uhagarariye Amnesty International avuga nta shingiro bifite, kuko ashaka kwivanga no gukoresha ubucamanza.

Umuvugizi w’Inkiko, umunyamategeko Kaliwabo Charles mu kiganiro twagiranye kuri telefoni, agira ati “Amnesty International ntikwiye kubona urubanza ruri mu bujurire ngo batangire kurusesengura. Iyo ni imirimo y’umucamanza, kuko ni we ugomba gukora isesengura ku mikirize y’urubanza rwajuririwe. Ibyo ni ukwivanga mu butabera, nibategereze icyemezo cy’ubucamanza.”

Kaliwabo akomeza avuga ko Amnesty International atari yo itegeko urukiko icyo rugomba gukora, ko bakwiye gutegereza isesengura ry’urubanza.

Ku bijyanye no kuvuga ko Urukiko rutakurikije amahame mpuzamahanga, Kaliwabo Charles avuga ko Amnesty International mu nshingano zayo zo kurengera amahame mpuzamahanga mu birebana n’icibwa ry’imanza ziboneye, yo ubwayo yarengereye rimwe mu mahame mpuzamahanga y’ingenzi yo “kwirinda gutangaza icyo ari cyo cyose kigambiriye kuyobora uburyo umucamanza afata icyemezo.”

Source: Igihe.com

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*