U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Akishuli Abdallah aratangaza ko umutwe wa gisirikari FPP-Urukatsa utakiri umushinga w’ishyaka PRM/MRP-Abasangizi

Akishuli Abdallah

Akishuli Abdallah

Nyuma yo gutangaza ko yitandukanije n’ishyaka MRP/PRM ABASANGIZI riyobowe na Dr Gasana Anastase, Bwana Akishuli Abdallah aratangaza ko ariwe ugifite mu maboko wa mushinga w’umutwe wa gisirikari bise F.P.P.- URUKATSA.

Dore uko abitugezaho:

ITANGAZO RYO KWITANDUKANYA NA MRP/PRM ABASANGIZI

Nyuma yo kwegura mu ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI kwa visi perezida ushinzwe ihuzabikorwa by’ishyaka no mu mubare w’abanyamuryango baryo.
Nyuma yo kwakira ibitekerezo binyuranye biturutse mu banyarwanda batandukanye biganjemo abanyamuryango ba Nouvelle Génération Rwandaise (NGR) bifuza ko urugendo twatangiye rwo kuzana impinduramatwara mu Rwanda rutasubira inyuma,
Tunejejwe no gutangarariza abanyarwanda bose, abayobozi n’abanyamuryango b’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ibi bikurikira :
1. Twiyemeje kudasubira inyuma no gukomeza umushinga watekerejwe n’abantu bibumbiye mu muyoboro wa Nouvelle Génération Rwandaise (NGR) ariwo F.P.P.- URUKATSA mubwigenge busesuye budafite aho buhuriye n’ibikorwa by’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI
2. Twiyemeje gutangariza abanyarwanda muminsi ya vuba ingengabitekerezo tuzagenderaho n’uburyo bushyashya bw’imikorere y’URUKATSA Ibyo bikazagaragarira mumahame remezo azashyirwa ahagaragara mugihe kitarambiranye.
3. Abayobozi bazahagararira URUKATSA bazatangazwa kumugaragaro mu mahame remezo yarwo.
Turangije dushimira abanyarwanda bose bakomeje kutuba hafi badutera inkunga mubitekerezo.

Bishyizweho umukono kandi bitangajwe kuwa 22 Gicurasi2013

AKISHULI Abdallah
Umuhuzabikorwa w’URUKATSA

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. Albert says:

    Yewe,namwe muzi gushyira abantu mu gihirahiro pee!Koko?!N’akanya nk’ako guhumbya ngo muratandukanye?Jyewe icyakora n’ubundi mumaze gutangaza abakuriye iryo shyaka nahise ndica amazi.

Speak Your Mind

*