U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Urubyiruko rurahigwa bukware n�abapolisi n�inkeragutabara mu mujyi wa Kigali n�indi mijyi yo mu ntara

Iyo witegereje uburyo inzego za polisi n�inkeragutabara zihiga urubyiruko hirya no hino mu mijyi y�u Rwanda ariko cyane cyane mu mujyi wa Kigali wibaza niba koko leta ibereyeho abaturage bikakuyobera. Iri higwa noneho ubu ryafashe intera ndende ku buryo ubu hashyizweho imodoka zo mu bwoko bwa kamyoneti zigendwamo n�umupolisi n�inkeragutabara bambara imyenda ya gisivili izindi nkeragutabara zikazenguruka mu nsisiro (quartiers) zihiga abasore bitwa abazunguza barangura imyenda bakayicururiza muri za quartiers ndetse zitaretse n�abadamu n�abakobwa bacuruza imboga n�imbuto badakorera mu masoko rusange.

Kuba aba bantu bahigwa bagafatwa bakajyanwa gufungirwa kwa Kabuga i Gikondo ahitwa muri Guantanamo ya Kigali ni ikimenyetso cy�uko leta ya FPR yanga urunuka abaturage ihora ibeshya amahanga ko bayikunda. Kuba kandi ibyo bambuwe yaba imyenda, imboga, imbuto cyangwa amafaranga ndetse rimwe na rimwe n�amaterefoni batabisubizwa igihe bagize amahirwe yo kurekurwa ni ikimenyetso cy�uko ikigamijwe muri uku guhigwa ari ubwambuzi dore ko hari n�abadutangarije ko iyo imyenda yambuwe abazunguza igeze kuri polisi bamwe mu bapolisi batangira kuyigera ngo barebemo ibakwira. Banatubwiye ko kugirango umuntu asohoke muri iyo Guantanamo agomba kwishyura amafaranga ibihumbi makumyabiri y�u Rwanda hiyongereyeho ibyo yambuwe bidasubizwa byaba amafaranga, imyenda, imboga n�imbuto. Mbese leta ikora itya ni gute yabeshya amahanga ko abaturage bayikunda kandi ibabuza amahwemo?

Pandagari - isakuma urubyiruko rukennye i Kigali

Abandi bakunze kwibasirwa ni abakora imirimo y�ubwubatsi iciriritse ndetse barimo n�abitwa abahereza. Aba akenshi usanga batuye mu mazu y�icyumba kimwe cyangwa utwumba tubiri bakayasangira ari babiri cyangwa benshi bitewe n�uko angina, ariko nta mahirwe bakunze kuhagirira kuko hari igihe polisi ijya kubahiga cyane cyane nijoro bamaze gutaha bashobora kuboneka aho baba bacumbitse maze ikabapakira amakamyo yayo ikabajyana kwa Kabuga I Gikondo ibita inzererezi. Bamwe binabaviramo kujyanwa ku Iwawa iyo babuze kivugira ariko ngo hari n�abagwa muri iyo Guantanamo kubera ubuzima bubi no kutarya nk�uko ababashije kurokoka icyo gihome babidutangarije. Akenshi utagira uwe cyangwa ntagire ifaranga ngo arahazaharira kandi ngo amaherezo aba ari ukujyanwa mu yindi Guantanamo ya Kabiri iri ku Iwawa nk�uko bamwe mu basirikari babaye ku Iwawa barinda iriya gereza ihari babidutangarije. Iyo Guantanamo ya kabiri iri ku Iwawa ngo ikaba ifite ubuvumo (cave) bufungirwamo izo ngorwa ariko hari n�amakuru ava ahantu hizewe yemeza ko bwaba buri hafi kwimurirwa muri gereza ya gisirikari ya Kami. Iyi nayo ikaba ari Guantanamo ya gatatu ikoreshwa cyane ku basirikari hamwe n�abasivili bakekwaho kuba badakunda leta y�igitugu ya Kagame.

Source: Rwanda in Liberation Process

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. ayabagabo says:

    Nta rukundo Iyi leta ifitiye abaturage kuko ntoyagiyeho kubera abaturage yagiyeho kubwo kwikunda no kwishakira imitungo.Uwakwereka abantu bishwe n’inzara kandi barize wakumirwa.
    Nyagasani akwiriye kudutabara akadukiza iyi ngoyi naho ubundi turashize pee.
    Icyaduha intambara irwanya Kagame igatangira ngo urebe ngo turamurwanya twivuye inyuma.Ariko igishimishije ni uko na we azi neza ko yanzwe na benshi mu gihugu,yewe n’abo akoresha ntibamukunda ni ukwishakira umugati,hagize ikiba bamwitaza.

Speak Your Mind

*