U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

U Rwanda ruvuga ko rutangiye Senateri Bob Brown wo muri Australia kwinjira mu gihugu

U Rwanda ruvuga ko rutangiye Senateri Bob Brown kwinjira mu gihugu

Ubwo Senateri Bob Brown ukomoka muri Australia yatangazaga ko yangiwe kwinjira mu Rwanda, Leta y�u Rwanda itangaza ko nta yindi mpamvu itari ukubera ukwivuguruza mu makuru yatanze mu biro bishinzwe abinjira n�abasohoka.

Sen. Brown yari yateguye kugera mu Rwanda kuri uyu Mbere tariki 12 Ugushyingo aho yagombaga gutanga ikiganiro mu ishyaka Democratic Green Party riyoborwa na Frank Habineza uherutse kugaruka mu Rwanda aturutse muri Suwede.

Brown yahoze ari Umuyobozi w�ishyaka �Greens� ryo muri Australia. Bivugwa ko mu makuru yatanze mu rwandiko rusaba Visa yavuze ko atigeze aza mu Rwanda na rimwe mbere, kandi nyamara ngo hari impapuro zigaragaza yigeze kuhakandagira.

Uyu mugabo yabwiye Ibiro Ntaramakuru byo muri Australia (AAP) ko asanga impamvu yangiwe kwinjira mu Rwanda ariko ngo yari aje ku butumira bw�ishyaka ritavuga rumwe n�ubuyobozi bwo mu Rwanda.

Nyamara urwego rushinzwe abinjira n�abasohoka mu Rwanda ruvuga ko idosiye ya Brwon isaba uruhushya rwo kwinjira mu Rwanda itigeze yemezwa, kuko ngo yari ikigwaho nk�uko bikorwa no kuri buri wese.

Ubusanzwe mu gihugu cya Australia ubwacyo, iyo usaba uruhushya rwo kwinjira mu gihugu yatanze amakuru yivuguruza, ntiyemererwa kwinjira muri icyo gihugu mu gihe cy�imyaka 3.

Amakuru dukesha Ibiro by�ubuvugizi bw�Igihugu mu nkuru iri ku rubuga rwandaresponds.org, avuga ko nta cyemezo cya nyuma cyari cyafatwa kuri dosiye ye ahubwo ngo ashobora kuyikosora akabona kwemererwa kwinjira mu gihugu.

Bob Brown w�imyaka 67 azwi cyane ku kuba muri Australia nk�umugabo wa mbere w�umunyapolitiki wo ku rwego rwa Senateri ubana n�uwo bahuje igitsina (Paul Thomas) kuva 1996.

 

Share

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*