U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Rwanda-Congo: Leta ya Kagame ikomeje kurunda abasirikari muri Kivu

Bimaze iminsi bivugwa ko leta ya Kagame yaba irimo kohereza abasirikari benshi n�ibikoresho mu gace gafitwe n�inyeshyamba za M23 aherekera cyane Kibumba na Nyiragongo aho bivugwa ko imodoka za gisirikari z�u Rwanda zimaze kuhageza abasirikari benshi bafite n�ibikoresho bikomeye. Ibi bikaba bivugwa mu gihe abasirikari ba SADC nabo barimo kugera mu mujyi wa Goma ndetse na perezida Kabila wa Kongo akaba yaratangaje ko keta ayoboye igomba kurangiza ikibazo cy�umutekano muke uterwa na M23 akanashinja u Rwanda ko arirwo ruri inyuma y�ibibera mu gihugu cye.

Ibyo kuba abasirikari ba Kagame bari muri Kongo binatangazwa n�abasirikari b�u Rwanda ubwabo aho bemeza ko Kongo ariyo ibatunze ko badateze kuyivamo. Ibi ariko babivuga bihishe kuko bazi ko bimenyekanye barara bishwe nta shiti dore ko bagenzi babo batari bake bagiye barigiswa, bazimira ndetse ngo bazi n�abishwe kubera kuvuga amabanga nk�ayo kuko ngo bo ubwabo ntibanezezwa no kujya guteza umutekano muke mu baturage ba Kongo ahubwo ngo babitegekwa ku ngufu kandi ngo ubyanze ntarara.

Ikibazo cya Kongo kimaze kuba ingorabahizi ku buryo kuri uyu munsi ibintu byahinduye isura kugeza ubwo baba abanyamahanga, baba abanyamakuru, baba n�abaturage ba Amerika ndetse n�abategetsi banyuranye bakomeje gushinja Suzan Rice na Hilarie Clinton ko ari ba nyirabayazana b�ibibazo biri mu burasirazuba bwa Kongo cyane cyane bashinjwa kuba bari inyuma ya Kagame bamukingira ikibaba kugirango adahanwa kubera gushyigikira inyeshyamba zikora amarorerwa mu baturage ba Kongo. Konere ya Amerika nayo ikaba iherutse kuvuga ku bibazo bya Kongo ibaza leta yabo icyabuze ngo ikibazo cyo mu burasirazuba bwa Kongo kirangire burundu ndetse banashimangira ko inyeshyamba zifashwa na Kagame bityo ko akwiye kubireka mu maguru mashya.

Kubera gokpmeza gushyirwa mu majwi mu gushyigikira inyeshyamba Hilarie Clinton yatangaje ko atazasubira kuba Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika hanyuma na Suzan Rice aza guhakana ko atazahya muri uriya mwanya.

Iby�iyi politiki ni ukubitega amaso ariko nanone abantu bakabitegera ku munwa nk�ubwangati kuko hari ibidasobanutse neza kandi bikaba bigaragara ko hari intaambara itutumba muri kariya karere.

Rwanda in Liberation Process

Share

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*