U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

RDC : Kabila yahawe amasaha 48 ngo abe yatangije ibiganiro na M23

Kuri uyu wa Mbere umutwe wa M23 wahaye Perezida Kabila Joseph wa RDC amasaha 48 ngo abe yatangije ibiganiro nawo, ngo yaramuka atabyubahirije agahura n�ingaruka zikomeye zirimo kongera kubura imirwano.

Ikinyamakuru Chimpreport cyanditse ko mbere y�uko umutwe wa M23 wemera kuvana ingabo zawo mu mujyi wa Goma, Perezida Kabila yari yemeye ko agiye gushyira mu bikorwa ibyemerejwe mu nama I Kampala n�inama y�abakuru b�ibihugu bigize akarere k�ibioyaga bigari, aribyo guhita atangiza ibiganiro hagato ya Leta ya RDC n�umutwe wa M23.

Mu kiganiro Kabila yari yagiranye n�ibitangazamakuru, yari yuavuze ko Leta ye yiteguye guhita ireba mu masezerano yo mu mwaka wa 2009 yari yagiranye na CNDP, ubu ariyo isigaye ari M23, ari yo yavugaga ko hakwiye gushakwa umuti urambye ku ntambara yo muri iki gihugu iomaze guhitana ibihumbi by�abantu, abandi bakaba bari mu buhungiro mu bihugu by�ibituranyi.

Mbere gato y�iyi nama yabereye I Kampala, umutwe wa M23, wari wabanje kwanga ibyo wasabwaga byo kuvana ingabo zawo muri Goma, ahubwo ukaba warashakaga gukomeza kurwana werekeza I Kinshasa. Gusa nyuma y�ibiganiro byaje guhuza umukuru w�uyu mutwe Coloneli Sultani Makenga ndetse n�umukuru w�igisirikari cya Uganda Generari Aronda Nyakairima, byarangiye umutwe wa M23 wemeye guha icyo wo wise amahirwe ya nyuma Leta ya Kinshasa, maze wemera kuva mu mujyi wa Goma wari wafashe.

Nyuma y�igihe gito cyane uyu mutwe wemeye kuva muri Goma, bikaba ngo bigaragara ko Leta ya Kabila nta gahunda ifite yo gutangiza ibiganiro n�uyu mutwe, ari nayo mpamvu uyu mutwe wongeye kwihaniza Perezida Kabila, maze ukamuha amasaha 48 gusa ngo abe yatangije ibiganiro nawo.

Ikindi kandi ngo umuvugizi wa Leta ya RDC yaba yumvikanye avuga ko Leta ye itazongera kwemerera umutwe wa M23 kongera gufata umujyi wa Goma.

Mu itangazo rya M23 ryihaniza Leta ya Kabila, M23 yavuze ko Leta iri kuzuza abasirikare benshi ba FARDC ndetse na Mayi Mayi ngo bazahangana n�ibindi bitero bya M23 niramuka yongeye gutera.

M23 kandi ivuga ko Leta ya Kabila ngo iri kugura abasirikari b�abacanshuro muri Tanzaniya na Zimbabwe, ngo bazayirwanye, ariko ikavuga ko abasirikare bayo biteguye kwereka Kabila ko n�ubwo ashaka intambara, adashoboye kuyirwana.

Muri iryo tangazo M23 igira iti� twiteguye guhangana n�abo bacanshuro be, mu masaha nk�abiri gusa tungongera tukisubiza Goma kandi tugahita dushyiraho ubuyobozi , ubundi tugakomereza I Kinshasa. Ubu dukambitse mu birometero bike, uvuye I Goma kandi ntitwiteguye kuhava.�

Ikindi kandi umutwe wa M23 uvuga ngo ni uko udashaka ko ibiganiro hagati yawo na Leta byabera mu bwihisho, ahubwo ukifuza ko byabera ku mugaragaro, Abanyecongo bose bakamenya ibivuyemo.

Source: Umuryango.com

Share

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*