U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Ministri Karugarama w’Ubutabera ntayobewe ko nta butabera buriho mu Rwanda

Nyuma y’uko umushyikirangaji w’ubutabera Tharcise Karugarama akoresheje ikiganiro n’abanyamakuru anenga amagambo Umukuru wa FDU Inkingi umutegarugori Ingabire Umuhoza Victoire yari yatangarije abanyamakuru b’Izuba Rirashe aho yavugaga ko atishimiye igihano yahawe ko yewe n’abacamanza babona ko nta cyaha kimuhama, uyu mugabo yavuzeko ibyemezo by’inkiko byakagombye kubahwa, ngo ariko Ingabire n’abandi banyepolitike bajyanwa mu nkiko ngo ntibabyemera.
Uretse na Ingabire n’abandi bafunzwe kubera politike nta wigeze yemera ubutabera kubera butigenga. Aha twavuga Me Ntaganda Bernard, Deo Mushayidi, Dr Theoneste Niyitegeka, Ntakirutinka Charles na Pasteur Bizimungu, Mwizerwa Syliver na Nshimyumuremyi Eric n’abandi basore bo muri PS Imberakuri na ba bategarugori b’abanyamakuru Uwimana Agnes na Mukakibibi bahohotewe na minisiteri uwo mugabo ayobora ishyira mu bikorwa ibyo Kagame yifuza.
Twaganiriye n’abaturage nabo bajya bagana inkiko nabo batubwira ko atari imanza za politike ko na rubanda giseseka barenganywa n’urwo rwego rwa gatutu rw’ubuyobozi rwakagombye kubarenganura aho kubarenganya nk’uko bikorwa mu Rwanda.
Nta butabera burangwa mu Rwanda kuko butigenga, yewe n’amategeko yabo ntasobanutse, aravuguruzanya n’itegeko nshinga bahora bakinisha kandi bavuga ngo ryatowe na rubanda.
Ahubwo byakagombye kumutera isoni iyo avugana n’itangazamakuru.

Share

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*