U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Leta y’u Rwanda irashimuta urubyiruko ikarwohereza kurwana muri Congo

par Alexis Bakunzibake, Visi-Prezida wa PS Imberakuri

Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyirwa mu majwi ko rufasha umutwe witwaje ibirwanisho witwa M23 urwanira mu burasirazuba bwa Kongo, cyane cyane aho akanama k�impuguke ka Loni n�imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bagaragarije impungenge baterwa no kuba u Rwanda rwarohereje ku mugaragaro ingabo zo gufata umujyi wa Goma, ibikorwa byo gushimuta abantu bikomeje kwiyongera cyane cyane mu turere duhana imbibi na Kongo.

Abantu bakomeje kubura n�abasore bari mu kigero cy�imyaka hagati ya makumyabiri (20) na mirongo itatu (30). N�ubwo abenshi mu babyeyi batinya kubitangaza ngo batabizira kubera inzego z�umutekano zibahozaho iterabwoba, ariko imiryango y�abashimutwa ntishidikanyako babatwara babajyanye ku rugamba. Ibi bikorwa byakajije umurego cyane muri utu turere aho havugiwe ibitero byaba byarahuje ingabo za Leta n�iza FDLR cyane ko hahise hoherezwa abasilikali benshi.

Muri urwo rwego, abanyarwanda batakambiye ubuyobozi bw�ishyaka PS IMBERAKURI babamenyeshako:

1.Kuwa 08 Ukuboza, umwarimu Placide Nelly TUYUBAHE yatwawe n�abantu batazwi mu modoka y’ivatiri itagaragaza nimero za plaque. Uyu mwarimu yafashwe akosora ibizamini bya leta ku kigo cya �College Amis des enfants� mu mudugudu wa Rusenyi, akagali ka Murama, umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo. Ababonye bamutwaye bihutiye kubimenyesha umuryango we uri mu kagali ka Ruhengeri, umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze. N�ubwo umuryango wahise utangira gushakisha, kugeza ubu babuze irengero rye. Icyaje gutera inkeke n�uburyo bwahise bukoreshwa bwo gutera ubwoba bukomeye abarimu bagenzi be bari kumwe mu ishuri aho bakosoraga ibyo bizamini babazwa impamvu batanze ayo makuru y�uko mugenzi wabo yabuze.

2.Mu turere twa Rusizi, Nyamasheke, Rubavu, Ngororero, Nyabihu na Musanze niho ibi bikorwa by�ubushimusi byibanze cyane muri iyi minsi. Abo ababyeyi babo batinyutse gutabariza ni nka Placide NSENGIYUMVA na Emanuel NIYIMENYA bo mu karere ka Rusizi, umurenge wa Nyakabuye akagari ka Kamanu, Eloy NIYITEGEKA na Prince RUDAHUNGA bo mu karere ka Nyabihu mu Bigogwe.

Ubusanzwe, ishimutwa n�iterabwoba byari bisanzwe byibasiye abayobozi b�amashyaka n�abanyamakuru batavuga rumwe na Leta yuko batinyuka kunenga ku mugaragaro ibibi ubutegetsi bukorera abanyarwanda. Kuba noneho byibasiye n�abandi banyarwanda batandukanye ndetse n�abavuye ku rugerero birushaho gutera inkeke.

Ishyaka PS IMBERAKURI rikomeje gutabariza aba bose barengana kandi risaba Leta kugaragaza aho aba baturage bayo barengeye kuko niyo ishinzwe kumenya umutekano w�abaturage bayo. Niba hari icyo abo baburiwe irengero baba bashinjwa, bagombye kugezwa imbere y�ubucamanza kandi n�imiryango yabo ikabimenyeshwa.

Ishyaka PS IMBERAKURI rikomeje gushimangira ko umuti w�ibibazo byugarije u Rwanda utazabonekera mu gushimuta cyangwa gutera ubwoba n�ibindi. Amateka yakagombye kutubera isomo maze Leta ikabanza gukubura imbere y�irembo ryayo kandi aho kugirango ikomeze kuba ikibazo cy�abaturage bayo n�abaturanyi, ahubwo ikaba igisubizo cy�ibibazo byabo.

Twifurije buri wese kugira Urukundo, Ubutabera n�Umurimo.

Bikorewe i Kigali, kuwa 11/12/2012

Alexis BAKUNZIBAKE
Visi Prezida wa Mbere

Share

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*