U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Iryavuzwe riratashye, Komisiyo y�amatora iteye utwatsi� kandidatire z�abigenga

Yanditswe na�Frank Steven Ruta

Abakandida babiri gusa kandi nabo bahagarariye amashyaka nibo bonyine bamaze kwemezwa na Komisiyo y�u Rwanda y�amatora, nk�abemerewe guhatanira umwanya w�umukuru w�igihugu mu matora yo muri Kanama 2017.

Abemerewe by�agateganyo ni Dr Frank Habineza w�Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije /DGPR� ari nawe wabimburiye abandi bose gutanga ibyangombwa bya kandidatire, na Paul Kagame� w�ishyaka FPR-Inkotanyi, ari nawe waherutse abandi bose gutanga kandidatire..

Abandi bigenga ari bo Diane Shima Rwigara, Mwenedata Gilbert, Philippe Mpayimana na Sekikubo Fred Brafinda, kandidatire zabo ntizemejwe.

Uretse Barafinda utaratanze ibyangombwa byuzuye muri Komisiyo y�amatora, akaba ataranatanze urutonde rw�abamusinyiye, abandi bose bari baratangaje ko batanze ibyangombwa byuzuye.

Kalisa Mbanda hamwe n’Abakomiseri ba NEC, ubwo batangazaga abakandida bemejwe by’agateganyo

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 27 Kamena 2017, Mu kiganiro n�abanyamakuru, Prof Mbanda Kalisa� Perezida wa Komisiyo y�amatora yavuze ko Abakandida bigenga icyo bahurijeho kutuzuza ari urutonde rw�ababasinyiye, kuko ngo hari abafite imikono ituzuye mu turere tumwe na tumwe, kuko bamwe mu babasinyiye batemejwe. Aha yavuze ko hari abo imikono yabo idahura, hakaba ngo n�abanditse nabi nimero z�indangamuntu zabo.

Kalisa Mbanda yongeyeho ko abakandida �bigenga bagifite iminsi itanu y�akazi ngo buzuze ibyo babura. Urutonde rwa burundu ruzatangzwa ku itariki ya 07/07/2017.

Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje kandi ko mu bemejwe by’agateganyo, haramutse habonetse kimwe mu byo batanze kitari ukuri, kandidatire yabo nayo yavanwamo, ntizatangazwe burundu.

Umunyarwanda

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*