U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Ikinyoma no gutandukira nkana (un mensonge et diversion d�un �Pr�sident�)

Yanditswe na Jean Claude Mulindahabi

Ibisobanuro bya Perezida Kagame, uvuga ko umutungo w’ishyaka ayobora wavuye mu misanzu, umuntu yabivugaho nibura ibintu bitatu:

1.Umukuru w’igihugu (par dessus tout, issu d’un parti qui se dit patriotique, … gukunda igihugu no gushyira imbere inyungu rusange) wihandagaza akajya imbere y’abanyarwanda n’isi yose, agasobanura ko iyi “syst�me” bubatse yo kubangikanya inyungu z’ishyaka rye n’inyungu z’igihugu (conflits d’int�r�ts), kuri we akabifata nk’ibintu bikwiye (convenables) ni agahomamunwa. Secteur priv�, hafi ya yose, ifitwe n’ishyaka riri ku butegetsi. Un pr�sident responsable ne saurait d�fendre une telle situation.

Reka mbahe urugero ruto mu ngero nyinshi zerekana ukuntu, iyi miterere y’ubutegetsi izambya igihugu. Umwaka ushize, imwe mu masosiyete y’iri shyaka yahawe isoko ryo gushyira amashanyarazi ku muhanda Kigali-Musanze. Nk’uko byatangajwe na Radio FLASH FM, nyuma y’ukwezi kumwe gusa, kimwe cya kabiri cy’ayo matara ntiyakaga. Babajije umuminisitiri ufite ibikorwaremezo mu nshingano, yabuze icyo asubiza arya iminwa kandi impamvu ni imwe: “PDG w’iyi sosiyete” ko yitwa Jenerali Paul Kagame Perezida w’u Rwanda, ni nde watinyuka kugira icyo abimubazaho?

Abategetsi bigwizaho ibintu, bakikubira inzego zose z’ubukungu, na ho inyungu z’igihugu zikazahara; ni ikindi kimenyetso cy’imiterere mibi y’ubutegetsi. Les conflits d’int�r�ts doivent �tre �vit�s quand on pr�tend mettre en avant la bonne gouvernance. Ce probl�me est flagrant au Rwanda d’aujourd’hui, et la situation est plus que grave.

2. Paul Kagame n’ishyaka rye bashobora kuba barusha amafaranga igihugu cyitwa u Rwanda! Uretse ikinyoma, ntibashobora kubwira abanyarwanda n’isi ko ayo mafaranga ngo yavuye mu misanzu yabo gysa. Uwabyemera, keretse adakurikira ngo amenye ukuntu nyuma y’intambara na jenoside byagenze.

A. Amahanga yahaye u Rwanda imfashanyo nyinshi cyane ku buryo iyo zikoreshwa neza, ubu buri munyarwanda yari kuba afite nibura : amazi meza, amashyanyarazi, akazi, ibimutunga bihagije, yivuza ku buryo bworoshye, ndetse yari kuba afite n’ahantu ho gutura. Buri wese arumva neza aho igice kinini cy’ayo mafaranga yagiye.

B. Mu myaka ishize, kwigarurira igice kinini cya Kongo (RDC) ku ingabo za RPA byabaye inzira yagutse yo kwikungahaza ku mutungo (amabuye y’agaciro, n’ibindi) ku buryo u Rwanda rwavugwaga kuba mu ba mbere bagurishaga za zahabu, diamant, …

Ikibazo buri wese afitiye igisubizo: uyu mutungo wagiye muri Leta y’u Rwanda cyangwa mu bikomerezwa biri ku butegetsi n’ishyaka ryabo?

Nubwo koko abanyamuryango b’iri shyaka batanga imisanzu, ariko igice kinini cy’umutungo cyavuye hariya (pillages et d�tournements de fonds publics), kongeraho biriya byo kwiharira secteur priv� n’amasoko mu gihugu.

3. Aho gusubiza ikibazo nyacyo yabajijwe, ku nkomoko y’umutungo, n’ikibazo cya “conflits d’int�r�ts”, Perezida Kagame (je suis d�sol�) hari n’aho atandukira nkana (diversion). Ibi byo kuvuga ko ngo baguriye ancien Premier Ministre Faustin Twagiramungu ikote, honn�tement harimo agasuguro. Il faut un minimum de respect pour cet ancien PM. Ese ubundi, kuvuga ko, bamuguriye ikote, bije gukora iki mu gisubizo? C’est hors-sujet. Yakabaye yubaha uyu mugabo udahakirizwa nk’abandi barebera abaturage barengana, bakaryumaho. Umuntu yagaya F. Twagiramungu ibindi ashatse byose, ariko nibura ni umugabo wamubwiye ko atemeye akarengane n’ubwicanyi byakomeje gukorerwa abanyarwanda na nyuma yo gufata ubutegetsi.

Gutandukira bivanze n’ikinyoma:

Baramubaza ku nkomoko y’umutungo w’ishyaka rye, akavuga amafaranga ngo yaba yaribwe na Amb. Ndagijimana. Biramutse bibaye na byo, ubu koko bishoboka bite ko amafaranga yagombaga gukoreshwa muri z’ambasade z’u Rwanda, atangwa na FPR??? Ni ikinyoma kuko harimo kwitiranya amafaranga ya Leta, ukayita ay’ishyaka. Niba koko hari n’ayo Amb. Ndagijimana yatwaye (ce qui reste � prouver), yaba ari amafaranga ya Leta (je ne dis pas que cela serait admissible; je ne sais m�me pas si ces faits ont �t� av�r�s). Ce n’�tait m�me pas le sujet de la question pos�e au Pr�sident. Bref, souvent, ceux qui ont du mal � r�pondre au vrai sujet, adoptent une attitude de diversion et de mensonge.

Perezida Kagame ntiyigeze asubiza concr�tement icyo yabajijwe ku nkomoko y’umutungo w’ishyaka ayobora.

Umunyarwanda

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*