U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Galikani Gasana aributsa abanyarwanda ko Inyamaswa idakenga yishwe n�umututizi!

Ariko burya ngo Indyarya ihimwa n�indyamirizi!

Banyarwanda bavandimwe,

mu minsi ishize Galikani Gasana yanditse inyandiko ifite icyo ivuze gikomeye, akebura abanyarwanda yibutsa ko kuba Diane yiyamamaza bitavanyeho amagorwa aremereye abanyarwanda kugeza ubu babohewemo batazi ikizayabakiza. Arikanga ko Kagame yaba agiye kwimikwa byuzuye mu minsi mikeya ndetse we akumva bibaye ngombwa aya matora atanabaho kandi abanyarwanda bayarwanya ataranaba, ko nta mpamvu yayo. Ibi Galikani avuga ni ukuli, ariko kandi turebye uko ibihe biteye, uko politiki y�isi ihagaze n�ibihugije abanyabubasha kuli iyi si mu mpande nyinshi z�isi, turebye intege nke n�ubwoba bukabije abanyarwanda bafite aho bari hose n�ubucuti bukomeye Kagame na RPF bagifite n�abantu n�ibihugu ba/bifite ijambo rikomeye mu miyoborere y�isi, ariko tutirengagije ko inyungu ibihugu by�ibihangange byagiye bigira kuri Kagame zimaze kugabanyuka cyane ndetse ashobora no kuba yaratangiye kuremerera abamurwanaho, twavuga ko ibyabaye muri Burkina Faso, Tuniziya, �, bigoye i Rwanda muri iki gihe.

Hari inzira igomba kubanza guharurwa bitavuze ko ari ndende byanze bikunze kuko ishobora kuba ngufi cyane. Hari intambwe n�ibigomba kubaho.

Iyi niyo nzira Diane Rwigara asa n�uwaharuye rero kandi akaba akiri kuyikuramo ibihuru by�umutamenwa. Ibi bisobanuye ko abaye webyine hagati mu bwoba butagabanyuka bwa bose, ibihuru ntiyabimaramo byose mu minsi mike afite. Ariko aramutse Ahawe umuganda ukwiye na benshi cyane, igihuru cyarigita mu kanya nk�ako guhumbya! Maze ababaho mu mwijima bamenyereye gukorera byose mu icuraburindi bagashaka aho bazimirira cyangwa se bakitoza kuba ahabona hari umucyo, kuko nabyo byaba ari byiza. Ikindi intambwe ateye yagombye gutuma abanyarwanda batangira gutinyuka bagashakisha icyabazanira umunezero bose nta n�umwe uvuyemo, bakagiharanira, bagahaguruka bagahagarara kandi ari benshi. Twese biratureba.

Tugarutse ku byo Galikani yavuze, yagaragaje ko Kagame yaba agiye kwimikwa. Kandi koko ni ibishoboka. Mu gihe nta banyarwanda bahagurutse ngo bateme igihuru ari benshi, uyu mukobwa w�umugabo cyane ashobora kurengerwa n�ishyamba, hanyuma Kagame agatsinda amatora (kuko kuyiba byo ni nk�ihame rye), noneho akahakura n�ishema ryo kwitwa ko yihanganiye abamurwanya nka Diane Rwigara wanavuze ibibi kuri we, uretse ko nta uyobewe ko n�ubundi amahanga byose abizi akaba yarahisemo kubiceceka no kubifata nk�aho ari ibyo kwihanganirwa. Baca umugani mu Kinyarwanda ngo Ububabare bw�undi ntibukubuza gusinzira, kandi ngo Ubabaye niwe ubanda urugi. Abanyarwanda nibo bababaye si ibihugu by�amahanga bibabaye.

Niba Kagame agize abamwigisha kwihanganira amagambo ya Diane Rwigara (kandi ibi FPR na DMI babishobora), niyiba amatora, abamushyigikiye bazitwaza ko atanga ubwisanzure maze bamwongerere inkunga yo gukadamiza abanyarwanda.

Bivuze ko Diane ashobora gukoreshwa nk�agakingirizo k�itekinika ryo ku rwego rwo hejuru yewe nawe ubwe atabizi. Twizere ko ibi yabitekerejeho. Amenye ko FPR itavutse ejo, ko na Kagame atari uruhinja mu mikino bene iyi! Abe maso kandi abanyarwanda barangamiye impinduka bagire amakenga. Nibahabe intwari maze nibigira bitya batabare.

Dore abazungu baravuga ngo �A malin, malin-et-demi�, naho abanyarwanda bati Umutego mutindi ucakira nyirawo; ubu nyine abanyarwanda nabo bashobora gufatirana ibintu aho bigenda bigezwa, bakabona ko Diane yatinyutse guturitsa ikibyimba, akavuga, akagaragaza ibintu uko biri mu gihugu, birasaba rero ko habaho uguhagurukira rimwe n�ukugendera hamwe (ikintu kigoye cyane ku banyarwanda muri ibi bihe), maze bakinyara mu isunzu bakahagoboka! Bitabaye ibyo rero, uyu mwana w�umwega ikamba ry�ubwami araryiyambika muli Kanama da aritereho icyapa cy�ubuziraherezo!

Icyo twabivugaho:� Ibi bihe ni ibyo kwitonderwa no kwitondamo bitavuze kugenda buke; ni ukugira imbaraga zishoboka zose no kunyaruka mu bikorwa. Abantu nibakanguke ku bwinshi kandi bagire icyo biyemeza, abatabara batabare amayira asiburwe, ibihinduka bihinduke n�iyo byasaba ikiguzi gikomeye (sacrifice), maze n�ijuru ridukundire ritange umucyo, ituze n�umunezero.

Bamara

Umunyarwanda

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. iseta says:

    Bamara we,igitekerezo utanga kirumvikana ndetse cyane,aliko ikibabaje ni uko umunyarwanda w’iki gihe n’iyo umucaniye itara arahumiliza ngo atabona uwo mucyo. Muli make Diane yali atanze umucyo twagombye kugendamo kabone n’iyo twahuliramo n’ibikoko by’inkazi kandi ntibizabura. None se ko mbona na ba banyamashyaka baruciye bakarumira,harya rubanda ni yo izifata ihaguruke ijye inyuma y’uliya mwali itagira uyipangira gahunda bizashoboka koko,ko na we yahisemo kwishora nta mutwe wa politiki n’umwe ahagaraliye cg umushyigikiye ku mugaragaro?! Ubutwali yagaragaje bukwiye kuduhwitura,urwna n’intare ntagira ubwoba kandi ntakura ikirenge ngo agisubize inyuma.

Speak Your Mind

*