U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Congo: Uwapfuye yarihuse,aho ingabo za ONU zikorana n’umutwe wa M23 ishinja ibyaha by’intambara!

Muri iki gitondo cyo kuwa gatatu taliki ya 21/11/2012 akanama ka Loni gashinzwe AMAHORO ku isi ngo kafashe umwanzuro w’2076 wo gusaba inyeshyamba za M23 ngo kwivana mu mujyi wa Goma kandi zigashyira intwaro hasi zikibagirwa ibyo gukomeza urugamba ! Imvugo nk’iyi n’imyanzuro nk’iyi ubona ari nk’ibyo muri bibiliya, aho yezu yavuze ngo bampabaza mu magambo gusa ariko mubikorwa ntubabone ! Umenya ariwo mukino uri hagati ya ONU ,ibihugu by’ibihangange na Congo, nyamara hagati aho abanturage nibo bari kuhapfira; nyamara umuvugizi wa M23 yavuze ko bagomba gukomeza urugamba kugera i Kinshasa!

Muri iki gitondo kandi, ushinzwe ingabo za Loni ziri muri Congo Herv� Ladsous yavuze ko ingabo za Loni zitaje kurwanya umutwe wa M23, ngo ahubwo zaje kurengera abaturage! Ese zarabarengeye koko ? kuri icyo kibazo yasubije ko ngo nta kimwaro ONU igomba kugira ngo ahubwo ni Congo yagombye guterwa isoni ni uko yananiwe kurinda ubusugire bw’igihugu cyayo ,ikananirwa guhangana n’umutwe uyirwanya wa M23 ushyigikiwe n’ibihugu by’amahanga! None se akayabo k’amafaranga izi ngabo za ONU zitwara muri Congo amaze iki? Kuri icyo kibazo ubu nta gisubizo gifatika kiraboneka , ahubwo usanga harimo ibyo kwiyerurutsa ngo akanama gashinzwe amahoro ku isi niko kagomba gusubiza icyo kibazo!

Kagame Paul ingufu zo gusuzugura ONU no kurwana muri Congo azikura he ?

Iyi ntambara ya Congo yavuzweho byinshi , ariko ikigaragara ni uko hari amasosiyete akomeye yo mu bihugu by�i Burayi n�Amerika yahaye ikiraka Kagame Paul Perezida w�u Rwanda cyo gufata intara ya Kivu (zombi) ikungahaye kubukungu bwinshi burimo amabuye y�agaciro kugira ngo abanyemari bayobora ayo masosiyete bashobore gusahura Congo, abaturage bagwa muri ubwo busahuzi ntacyo babwiye abo bakire. Umwe mubakire bafashe mu mugongo kagame Paul ni umunyamerika witwa Joe Ritchie, wageze naho yohereza umuhungu we mu ngabo za Kagame (agaragara ku ifoto iriho uruziga hasi ) kugira ngo amubere umusirikare , mu gihe Goma yarimo ifatwa uwo muhungu we Thomas Ritchie yarimo yiyereka imbere ya Kagame hamwe n�izindi ngabo zoherejwe n�ibihugu by�Afurika y�iburasirazuba mu mugambi wo gufata Kivu!

Izindi ngufu zikomeye Kagame afite zigaragazwa ni uko ashyigikiwe bikomeye n�ibihugu 2 by�ibihangange ku isi aribyo Amerika (USA) n�ubwongereza bihora biburizamo imyanzuro n�amaraporo yose yerekana ibyaha bikomeye Kagame arimo akorera abanyafurika bo muri Congo. Amakuru menshi aturuka mu mpuguke za Loni n�inzobere mubyerekeranye n�ububanyi n�amahanga yemeza ko Kagame Paul yahawe ikiraka (mission) na biriya bihugu byombi by�ibihangange byo gufata intara ya Kivu ikaba igihugu kigenga nkuko byagenze kuri Soudani hakavuka igihugu cya Soudani y�Epfo. Kagame Paul afite inyungu zo gushyira mubikorwa icyo kifuzo cy�ibihugu by�ibihangange kuko ateganya kuzomeka iyo ntara ya Kivu ku Rwanda, USA nayo ifite inyungu z�uko icyo gihugu kijyaho kugirango ibone uko ikomeza kwifatira amabuye y�agaciro naho Ubwongereza bukaba bufite inyungu nyinshi mu by�umuco kuko iyo ntara ya Kivu yose izahita ivuga icyongereza.

Hagati ya Kabila n�abacongomani ni nde utabona?

Goma ikimara gufatwa n�ingabo z�u Rwanda rubyumvikanyeho na Uganda, Perezida Jos�ph Kabila yahise anyarukira i Kampala kubonana na Museveni, ubwo kagame nawe yahise ajya Kampala kubonana na Museveni ndetse na Kabila. Kagame yaganiriye na Kabila, nyuma Museveni abakira bombi ku meza ; ibyo baganiriye kugeza ubu ntibiratangazwa !

Uru ruzinduko rwa Kabila rwo kujya gusangira intsinzi n�abo yita abanzi ruteye amakenga ! Kabila na Let aye bakomeje kuvuga ko batewe n�u Rwanda ndetse na Uganda, ibyo kandi bikaba byemezwa na ONU. Amakuru ava mu ngabo za Congo usanga avuga ibintu bitangaje, ko mu gihe M23 yatangiraga kwigarurira ibice bya Rutshuru, ingabo za Congo zarayirwanyije cyane , mu gihe ingabo za Congo zabaga zirimo zibirukana amabwiriza yahitaga ava i kinshasa akababwira ko bagomba guhagarika imirwano, M23 yatera ingabo za Congo , amabwiriza akava i kinshasa azisaba gusubira inyuma , ndetse mu kwezi kwa karindwi 2012 lata ya Congo yasabye ingabo zayo kuva i Goma zigahungira i Bukavu ; iyo nkuru yarasakuje cyane ndetse n�ingabo za ONU zisaba ingabo za Congo kuguma mu birindiro byazo. Igihe umukuru w�igihugu ayobora urugamba muri ubu buryo nk’ubu bitera kwibaza ! ese abakongomani barabibona ? Kabila we azi icyo akora kandi bizwi neza ko yashyizwe kubutegetsi na Kagame na Museveni, azi neza ko atabumviye bamukuraho. Ese abakongomani barabizi ?

Buri wese ukurikirana ibirimo bibera muri kariya karere k�ibiyaga bigari ashobora kwishakira igisubizo !

Uko M23 yinjiye mu mujyi wa Goma nta mirwano!

Ngoga Jean

Source: Veritas info

Share

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. RWAMUCYO from Rwanda says:

    Shahu reka gusebanya ngo nu Rwanda rwabateye cyangwa ngo wikome kabira ahubwo wakwibaza kugisirikare cyigihugu gikize nka congo uburyo kinanirwa kurwana ninyeshyamba bakiruka gusa bakirirwa barwana urugamba rwamagambo ngewe mbabazwa nabaturage naho abandi nugucunganwa nuko ukwezi gushira bagahembwa za miriyoni pore kuba congomani courage kuri M23 ntawuzabarengera na ONUntacyo yabafasha ngewe nagira inama kabira naba congoman muri rusange kwegera abasaza bakabagira inama kuko intambara irasenya wangu

Speak Your Mind

*