U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Brig Gen Innocent Kabandana Agomba Gushyikirizwa Ubutabera

Imiryango y’abiciwe i Gakurazo (Gitarama) irasaba ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zita muri yombi Brig Gen Innocent Kabandana agashyikirizwa Ubutabera.

Brig Gen Innocent Kabandana

Inkotanyi-nkoramaraso Innocent Kabandana izakomeza kwidegembya kugeza ryari?

Uhagarariye igisirikare cy’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z�Amerika muri iki gihe ni umujenerali w’umwicanyi ruharwa witwa Innocent Kabandana. Bisanzwe bizwi ko kimwe n’abamwohereje mu butumwa, uwo mujenerali afite ibiganza bijejeta amaraso. Urugero rumwe ruzwi na bose ni uruhare we n’abandi bayobozi b’Inkotanyi bagize mu kwica babiteguye Abihayimana n’umwana mu kigo cy’abaferere i Gakurazo muri Perefegitura ya Gitarama mukwa gatandatu 1994.

Izo ngabo z’Inkotanyi ziyitaga RPA (Rwandan Patriotic Army) icyo gihe zafashe akarere ka Kabgayi ku itariki ya 2 z�ukwa Gatandatu 1994 zihasanga abasenyeri �batatu hamwe n�abandi bihayimana bari bagumye aho kugira ngo bakomeze kurinda abaturage benshi bashoboraga guhohoterwa n’Interahamwe. �Inkotanyi zikimara gufata Kabgayi zavanye abo basenyeri n’abihayimana i Kabgayi zibajyana mu Ruhango zivuga ko ariho zigiye kubarindira umutekano. Ariko byari uburyarya kuko nk’uko byagaragaye nyuma y’aho, Inkotanyi zari zigitegereje amabwiriza y’Umugaba Mukuru w�Ingabo Gen Major Paul Kagame. Ku tariki ya 5 z’ukwa gatandatu rero, bamaze kubona amabwiriza ya Lt Gen Fred Ibingira na Gen Major Paul Kagame, inkotanyi zajyanye abo basenyeri n’abandi bihayimana mu kigo cy’Abafurere i Gakurazo, maze zihita zibica.

 

Umva ubuhamya bwa Madamu Esperance Mukashema wari uhibereye igihe Inkotanyi zicaga imfura ye Sheja hamwe n’Abihayimana i Gakurazo.

 

Ubuhamya bw’abazi neza uko byagenze buvuga ko mu gihe bari bagiye kwica abo bihayimana nk’uko byari byateguwe, Lt Gen Fred�Ibingira yaje guhamagara Afande Paul Kagame amubwirako hari umwana uri hamwe nabo, Kagame ahita amutegeka ati: “bose mubice.” Bahise rero babicira mu cyumba bari babateranirijemo, bica n’uwo mwana Sheja wari ufite imyaka 8 wari yaragize Imana yo kurokoka ubwicanyi bw’Interahamwe zari zishe se mu kwezi kwa kane.

Dore listi y’abo Inkotanyi-nkoramaraso ziciye i Gakurazo uwo munsi:

Abasenyeri 3:

1- Musenyeri Vincent NSENGIYUMVA, arkiepiskopi wa Kigali,
2- Musenyeri Joseph RUZINDANA, umwepiskopi wa Byumba
3- Musenyeri Thadd�e NSENGIYUMVA, umwepiskopi wa Kabgayi akaba na Perezida wa Conf�rence Episcopale

Abapadiri 9 bo muri diosezi ya Kabgayi uretse umwe wo muri Diyosezi ya Nyundo.

4- Padiri Diyonizi MUTABAZI wo muri Diyosezi ya Nyundo
5- Musenyeri Yohani Mariya Vianney RWABILINDA, Vicaire G�n�ral;
6- Musenyeri Inosenti GASABWOYA, wahoze ari Vicaire G�n�ral;
7- Padiri Emmanuel UWIMANA, Recteur wa Seminari Nto,
8- Padiri Sylvestre NDABERETSE, Econome G�n�ral,
9- Padiri Bernard NTAMUGABUMWE, repr�sentant pr�fectoral de l’enseignement catholique,
10- Padiri Fran�ois Xavier MULIGO, Padiri Mukuru wa cath�drale
11- Padiri Alfred KAYIBANDA
12- Padiri Fid�le GAHONZIRE

Umufurere 1:

13- Yohani Batista NSINGA, Sup�rieur G�n�ral w’Abafurere b’Abayosefiti

Umusivili 1:

14- Sheja (umwana w’imyaka 8).

Ubwo bwicanyi ndegakamere bwashyizwe mu bikorwa na Brig Gen Innocent Kabandana hamwe na Brig Gen Wilson Gumisiriza. Bamaze gukora iryo shyano, bateranije abari aho mu kigo bose, babashinyagurira bababwira nta rusoni ko abo bihayimana n’uwo mwana bishwe n’umusirikari wihoreraga.

Nk’uko twabibwiwe na nyina w’uwo mwana Sheja wishwe n’Inkotanyi hamwe n’abo bihayimana, Urukiko Mpuzamahanga rwa Arusha rwari rwashatse gukurikirana icyo kibazo cy’abishwe n’Inkotanyi i Gakurazo, rukora anketi, ariko ruza kwumvikana ko abakoze ayo mahano bacirirwa urubanza mu Rwanda. Ubucamanza bwa gisirikare cy’Inkotanyi bwaje gukora ikinamico ngo buracira imanza abakoze ubwo bwicanyi ariko mu byukuri byari ukwikiza Ubutabera Mpuzamahanga. Urubanza ntirwakozwe mu mucyo; abayobozi ba gisirikare bapanze bakanashyira mu bikorwa ubwo bwicanyi barimo na Brig Gen Innocent Kabandana ubu ukora muri Ambasade y’u Rwanda muri Amerika, abarimo ntibigeze bashyikirizwa urukiko icyo gihe kugira ngo bisobanure ku ruhare bagize muri ubwo bwicanyi.

Birazwi kandi ko Inkotanyi zitakoreye abasivili bene ubwo bwicanyi i Gacurazo gusa; zabukoze aho zanyuze hose kuva zatera mu mwaka w’1990. Ubuhamya bw’Inkotanyi zimwe na zimwe, nka Abdul Ruzibiza, burabyerekana ku buryo budashidikanwa.

Tugomba guharanira kurandura umuco wo kudahana. Abanyarwanda baharanira ubutabera barifuza ko, nkuko amahanga arangajwe imbere n�ibihugu by�Uburayi hamwe na Leta Zunze Ubumwe z� Amerika, yaha�akato abasirikare b’Inkotanyi bazwiho kugira amaraso mu biganza nka Brig Gen Innocent Kabandana, agashishikarira kubafata no kubashyikiriza inkiko, nk’uko�yashishikaye mu gufata no kubaranisha abakekwagaho kuba barakoze jenoside y�abatutsi muri 1994.

Share

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*