Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Amasezerano y’u Rwanda n’uBwongereza yo guhererekanya abahamijweho ibyaha

Ministre of Justice & UK Ambassador

Ministre of Justice & UK Ambassador

Kigali – Uyu munsi uRwanda n�uBwongereza byasinanye amasezerano yo guhererekanya abahamijweho ibyaha n�inkiko z�ibyo bihugu kurangiriza ibihano byabo aho bakomoka.
Ayo masezerano yashyizweho umukono na Ministri w�Ubutabera Tharcisse Karugarama hamwe n�uhagaraliye uBwongereza mu Rwanda Mr Nicholas Cannon OBE.
Ayo masezerano areba abamaze guhamwa n�ibyaha gusa akaba agomba guhita yubahirizwa kuva uyu munsi.
Twibutse ko inkiko zo mu Bwongereza zanze umwaka ushize icyifuzo cy�uko abanyarwanda baregwaga n’u Rwanda bakoherezwa mu Rwanda kuhaburanishirizwa.
Ubu u Rwanda rubaye igihugu cya kabiri muri Afrika kigiranye ayo masezerano n’u Bwongereza nyuma ya Uganda yayagiranye nabwo mu mwaka ushize wa 2009.


1 comment

1 Rwanda and United Kingdom Sign Agreement To Exchange Prisoners | Rwandinfo { 02.13.10 at 07:34 }

[...] – In the Kinyarwanda section of Rwandinfo.com, we have already announced recent agreement for exchange of prisoners signed between Rwanda and the United Kingdom. For our English-speaking readers, here is what New [...]

Leave a Comment