U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Abanyamulenge mu myiteguro ya nyuma y�intambara karundura- Igice I

Yanditswe na Kanuma Christophe

Hari mu kwezi kw’Ukuboza 2016 ubwo Mai mai Aoci igizwe ahanini n’ubwoko bw’Abafuliru bagabaga igitero kubanyamurenge ikanyaga inka zabo ikazitwara. Mu minsi mike inyeshyamba za FDLR igice gikorera muri Kivu y’amajyepfo zakulikiye izo Mai mai Aoci bararwana babasha kugarura izo nka bazisubiza abanyamulenge. Inkuru y’uyu mubano hagati y’abatutsi b’abanyamulenge n’inyeshyamba z’abahutu za FDLR ishobora kuba itarakiriwe neza m’ubuyobozi bukuru bw’igihugu cy’igituranyi cya Congo bityo biyemeza gushaka icyakorwa.

Mu mezi make gusa ibyo bibaye haje kwaduka intambara ikaze hagati y’Abafuliru n’abanyamulenge. Inka zabanyamulenge ziricwa, amazu aratwikwa, abaturage baricwa abandi bata ingo zabo barahunga.

Amakuru akomeza atubwira ko inyeshyamba za Gumino zigizwe n’abanyamulenge nizo zakomeje kwihagararaho kugeza zisumbirijwe zihungira mumashyamba kuko bari basumbirijwe n’inyeshyamba za Mai mai Aoci igizwe n’ubwoko bw’Abafuliru k’uruhande rumwe na Mai mai Yakutumba igizwe n’abambembe kurundi ruhande.

Ibyo byabaye bisa nkaho ari ikimenyetso General Masunzu yari amaze igihe abwira bene wabo b’abanyamulenge. Uyu mujenerali witandukanije n’uRwanda k’umugaragaro yari umwe mubayobozi b’ingabo muri Kivu y’Amajyepfo nkuko abitangariza ababasha kumugeraho nuko nyuma yo gushyiraho ubuyobozi no kugarura umutekano iwabo iMulenge bene wabo akabasaba kwitandukanya na siasa zo kubacamo ibice zizanwa n’uRwanda ndetse no kwihagararaho ntibashukishwe amafaranga ya Kabila ngo bacikemo ibice bene wabo ngo batangiye kumuhiga bashaka kumuroga, abandi bagamije kumurasa nuko abonye asumbirijwe yabwiye bene wabo ko agiye gusaba kwimurwa kandi bazamwifuza batakimubonye. Nguko uko Jenerali Masunzu yaje kwimurirwa i Kamina akavanwa muri Kivu y’Amajyepfo. Ibyo nibyo byatumye Mai mai z’amoko yose zibasha kuvogera Tutsiland ya Minembwe iwabo w’abanyamulenge.

Mugihe rero Gumino yasumbirijwe abanyamulenge bo mu Rwanda, Uganda, Kenya na Amerika baje gusabwa ubufasha bw’amasasu n’ibindi bikoresho bya ngombwa mumirwano.

Amakuru atugeraho yemeza ko mu ibanga ryabo rikomeye amafaranga yarakusanijwe muribyo bihugu mvuze aroherezwa ndetse na bamwe mubasore babaga mu Rwanda, Uganda na Kenya barazamuka bajya iwabo mumisozi ya Minembwe kurwanira igihugu bita icyabo.

Sibyo gusa babifashijwemo n’igihugu tutari buvuge hano baje kujya mu nkambi z’impunzi z’abarundi bafatamo abatutsi bose bigeze kuba abasirikare mugisirikare cya leta ntutsi ya Major Buyoya aribo bitwa ba Ex-FAB bose bajya gufatanya na Gumino bityo babasha kugarura umutekano Minembwe. Ubu nandika ibi abaturage b’abanyamulenge bakaba barimo basubira mu ngo zabo i Minembwe naho bita Kundondo.

Bipanze bite rero?

Nkuko byemezwa na benshi aba ba Ex-FAB bijejwe kuzafashwa gukuraho Peter Nkurunziza. Hagati aho hakaba havugwa ko hari ingabo z’uRwanda zazamutse nazo ziherekeje umunyamulenge witwa Gendarume bafatiye k’umupaka avuye Uganda bakamushimuta akaburirwa irengero. Nyamara amakuru menshi aremeza ko uyu Gendarume yahise ahabwa ingabo azamuka iwabo mumisozi ya Minembwe kujya kwitegura imirwano ikaze.

Ese barategura kurwana nande?

Nkuko bamwe mubo mumuryango wa Gendarume badutangarije baremeza ko izo ngabo z’abarundi, izurwanda, Gumino n’ingabo zahoze zitwa M23 zimwe zimaze nazo kugera ruguru mu Minembwe bagiye mu minsi iza kuzatangaza ubwigenge bityo Leta ntizarebera imirwano ikaze itangire ityo.

Izo ngabo zizamanuka zifate umuhanda Uvira-Fizi bagenzure inkombe z’ikiyaga cya Tanganyika bityo igihe nikigera bafashe aba Ex-FAB gutaha gusubirana ubutegetsi iBurundi.

Iyi mibare nubwo igaragaramo ubwiyahuzi byose birapanzwe neza kuburyo mu minsi iza amakuru y’intambara ikaze muri Kivu y’Amajyepfo agiye gusimbura intambara yicyitwaga RCD Goma, CNDP n’icyitwaga M23 bitigeze bigera ku ntego muri Kivu y’Amajyaruguru ariko kandi intego nyamukuru yo gutesha umutwe abaturage kugeza barambiwe bakemera ubwigenge yo irimo kugerwaho cyane.

Irindi zina riraba ryatangajwe vuba aha kuko amazina yo ni “usage unique” ntazina bakoresha 2

Ese ubundi abo banyamulenge twavuze muri iyi nyandiko ni bantu ki? Mu nkuru yacu ikurikira tuzababwira abanyamulenge ni bantu ki? Wababwirwa n’iki? Barangwa n’iki? Ntuzacikwe n’inkuru yacu itaha.

Umunyarwanda

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*