U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Abagororwa b’i Mpanga bamerewe nabi cyane

Muri gereza ya Mpanga nihatagira abatabara abagororwa baratakaza ubuzima ari benshi.

Abanyururu muri gereza y'i Mpanga

Kigali, 12/01/2013 – Nyuma y�uko ishyaka ry�Imberakuri risohoreye intabaza itabariza abagororwa bafungiye muri gereza ya Mpanga kuwa 08/01/2013,aho bakubitwaga,bagasukwaho amazi ndetse bagakorerwa n�ibindi bikorwa bigayitse ndetse ibi bikorwa bikaza gutuma abayobozi b�ishyaka PS Imberakuri na PDP Imanzi (Me NTAGANDA Bernard na MUSHAYIDI Deogratias) bafata icyemezo cyo kwiyicisha inzara, uyu munsi ubuyobozi bw�ishyaka bwigereye muriyo gereza bwatunguwe no kubona kugeza uyu munsi hari abantu bagifata ikiremwamuntu nk�itungo.
Abayobozi b�amashyaka baje bafashwe mu maboko n�abakorera bushake bafungiwe hamwe nabo nibwo kutubwira uko ubu abagororwa bahohotewe n�ubuyobozi bameze. Muri abo bagororwa utari mu bitaro kubera gutotezwa ari kwifatanya n�abandi imyigaragambyo. Icyakora kuva itangazo ryasohoka, gukubitwa no kumenwaho amazi ntibyongeye gukorwa ahubwo abanyamakuru batandukanye barahashyitse ndetse n�ubuyobozi bukuru bw�amagereza. Ariko ikibabaje ni uburyo yaba abanyamakuru yaba abayobozi nta numwe wigeze abonana n�abafite ibibazo twavuze.
Icyashenguye kandi kiriza bamwe mu basuye izi mfungwa harimo na mama w�umuyobozi w�ishyaka PS Imberakuri ni uburyo abayobozi b�amashyaka baje bafashwe mu maboko barazahaye bikomeye.
Usibye kandi kuba abagororwa bakomeje gutotezwa byahumiye ku ishongo aho n�abari bagiye gusura batewe ubwoba bikomeye na NDAYAMBAJE Fabrice (Intelligence Officer) kugeza naho avuga ko bose yabafungira hamwe nabo basuye.
Icyagaragaye uyu munsi ni uko yaba abayobozi b�amashyaka ndetse n�abafungwa bagenzi babo bageze kure barengana. Igihe icyo aricyo cyose ntitwatungurwa no kumva ko hari abapfuye. Birababaje.
Dukomeje gusaba buri wese ko yahaguruka tugafatanya kurwanya aka karengane kibasiye abanyarwanda, dore ko usibye n�abafunze bari mu magereza, abari hanze nabo batorohewe.
Alexis Bakunzibake,
Umuyobozi wungirije wa PS Imberakuri.

Share

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. Niyibaho Sylvester from Uganda says:

    FPR irasohoza ibyahanuwe ishyizeho umwete:agahinda ku bari mu bihome. Iyi leta y’agatsiko gashozantambara izi neza ko iri ku muteremuko irakora ibyo ngo itakoze neza kuva mu w’1990 kugeza 1994: gutsemba inzirakarengane zidashyigikiye ikandamiza, ubwicanyi, iyicarubozo, ubusahuzi, iheza n’ubundi bugome Kagame n’Agatsiko ke bimirije imbere.

    Guceceka ni ugushyigikira umugome ukaba umwemereye kukumaraho abawe.
    Duhitemo twese rero kwamagana ndetse tunarwanye LETA Y’AGAHOTORO yihaye intebe mu Rwanda.

  2. Albert from Rwanda says:

    Ujya kuvuga aba atarabona.Ubwo se mwiyibagije abaguye mu magereza n’uburyo bapfuye?Abatarapfuye se bo muyobewe ubumuga bakuyemo?Ni amahano ari mu gihugu.Jyewe nari numvise ko n’uwitwa Karaveli ariyo ari igitekerezo cyo gusura abariyo mpita ngisubiza iyo.N’utabashije kuvugisha umunwa we-dore ko ari bo benshi-nasenge bucece mu mutima we.Byose birashoboka IJURU RITABAYE.

Speak Your Mind

*