Warning: Cannot modify header information - headers already sent by (output started at /home3/lifestyl/public_html/rwandinfo.com/wp-content/mu-plugins/index.php:75) in /home3/lifestyl/public_html/rwandinfo.com/wp-content/plugins/wp-super-cache/wp-cache-phase2.php on line 62
2011 December

Icyo umusaza Simewoni yari ategereje muri Yesu (Luk.2,25-35).

Bavandimwe mwese muri Kristo Yesu, mbanje kubifuriza iminsi myiza twibukiramo ivuka ry’uwo mwami wacu, ndetse n’iyo  umwaka mushya wa 2012. Muri ibyo bihe byose twese twifurize hamwe ko Imana yarushaho guha bwamo icyubahiro rwose.

Bavandimwe, uyu munsi ni uwa gatatu mu minsi ya nyuma y’umunsi twizihirijeho ukuvuka kwa Kristo Yesu. Kandi iyo urebye mu mateka yo kwizihizamo uko kuvuka kwe,usangamo ibibazo by’urudaca abantu batari bamwe bakunze kwibazaho ku buryo ndetse byagiye bitera impaka ndende kugeza na nubu. Ibyo niko biri nyamara Ijambo ry’Imana ubwaryo risobanutse rwose. Mbese urebye wagira uti: ahubwo ibyo biberaho ko ibyavuzwe n’Imana byose bigomba gusohora koko.

Muri iyi minsi  twizihizamo ukuvuka kwa Yesu, mperutse gukurikirana kuri Televiziyo (TV) ikiganiro cyabaye hagati y’abri bahagarariye amadini atandukanye y’uburyo bune :Abakatolika, Abayislamu,Ababuda hamwe n’iry’Abayahudi. Abo bose bagendaga berekana icyo buri dini ritandukaniro n’andi,ndetse n’icyo rihurizaho n’andi muri uko babona Yesu uwo twibuka ko yavutse.

Ibyo nanone kandi byanyibukije inyigisho z’amadini yadutse zitemera iyo taliki ya 25 y’ukwezi kwa 12 kwa buri mwaka. Impamvu rero batanga bavuga ko batemera iyo tariki ni izo kujijisha gusa no gutuma ko koko  ibyahanuwe bisohora.

Dore muri make uko byasobanuwe n’umusaza n’intungane Simewoni,ubwo yari abonye uwo yari ategereje igihe kirekire abishobojwe n’Imana ubwayo. Uwo mwana yari ategerejwemo mbere na mbere kuba ihumure rya Israheli. Umwuka Wera wari amurimo ni na We wari waramuhanuriye ibyo ko atazapfa atabonye Umwami Imana. Uwo Mwuka ni nawe ngo wajyanye uwo musaza mu Rusengero igihe kigeze cyo kubona uwo Mwami Imana.

Umusaza ateruye uruhinja Yesu mu biganza bye ngo yahise ashima Imana cyane agira ati : “Nyagasani, none ho, sezerera umugaragu wawe mu mahoro nkuko wabivuze; kuko amaso yanjye abonye agakiza kawe,wagene ye imiryango yose. Niwe mucyo umurikira amahanga,akaba n’icyubahiro cy’ubwoko bwawe Israheli.”   (Luk.2,28-32).

Ayo magambo Simewoni yavuze k’uruhinja Yesu ni ingenzi cyane kuko abumbiyemo impamvu zose zatumye Yesu Kristo atuvukira muri iyi si y’abantu. Koko rero ku bizera ni agakiza k’imiryango yose. Ni umucyo umuri kira amahanga. Hamwe n’ibyo kandi,ibyakomejwe kuvugwa no gushidikanywa kuri We kugeza ubu, ninako uwo mukambwe Simewoni yabibwiye ababyeyi bari bajyanye kumurikira Imana urwo ruhinja mu rusengero agira ati:” Dore uyu nguyu yashyiriweho kugira ngo benshi mu Bisirayeli bagwe,cyangwa benshi babyuke, kandi abe n’ikimenyetso kigirwa impaka,bityo ibyo abantu benshi batekereza mu mitima bigaragare(2,34-35).

Ibyo byose byavuzwe kuri Yesu kugeza n’ubu, nibyo bihora bishyirwa mu bikorwa kugeza n’ubu. Nta naki mwe rero kitari cyarahanuwe. Uwiteka akomeze kudufashisha Umwuka Wera kugirango aduhe gusobanukirwa neza n’ibihe turimo nuko tugomba kubyifatamo. Yesu aduhire twese ku bw’agakiza ke n’urumuri rwe.

Urukundo ntangarugero rwa Yosefu.

Mu gitabo cy’Itangiriro muri Bibliya, uwitwa Yosefu mwene Yakobo mu magambo ye yagejeje ku bavandimwe  be yagize ati: ” Ndi Yosefu, umuvandimwe wanyu mwagurishije mu Misiri. None ntimubabare, ntimwirakarire  yuko mwangurishije ino. Ni Imana yanyohereje imbere yanyu kugira ngo ndamire ubuzima bw’abantu”  (Itangiriro 45,4b), namwe muri mo. Ibyo yahise abivuga kuko yari abonye badashobora kugira icyo bamusubi za,kubera kudagadwa gukomeye imbere ye,aho amariye kubibwira ko ari wawundi bagurishije (45,3).

Koko rero ntibyari byoroshye kuri ibi bice byombi : icy’abo bavandimwe bagurishije umuvandimwe wa bo. No ku cy’uwo wagurishijwe none akaba ariwe ububasha bukomeye kuri bo. Nyamara uko Yosefu yabyitwa yemo kuratangaje. Umutware ukomeye ngo yageze aho aboroga, arira cyane! (45,2a).  Nuko abwira abavandi mwe be ati:”Ndabinginze, nimunyegere” (45,4a). Mbega imvugo nziza yuzuye urukundo ku bavandimwe be bari baramweretse urwango!

Urukundo nk’uru ntirusanzwe kuri buri wese kuko kugirira neza uwakugiriye nabi ntibyoroshye. Icyakora ni inyigisho nkuru Yesu Kristo yatugejejeho twese ubwo yadusabaga gukunda n’abanzi bacu (Mat.5,44). Ikintu cy’ingenzi cyatumye Yosefu amera kandi akanakora atyo ni uriya mutima we, ari nawo watumye yerekana ko ibyabaye ari uko Imana yabishatse ndetse ikanabyemera.

Mbese none mu mibereho y’abakristo n’abakristokazi niko biri? Nukuvuga ko buri wese yaba yemera ko ibituba ho byinshi twemeramo umugambi w’Imana wo gushaka ko hari icyo twigiramo k’urukundo n’ubushobozi bwayo? Dusabe Yesu Kristo kudufashisha Umwuka Wera m’ukumenya icy’ingenzi gikwiye mu mibereho yacu nk’ abakristo.  

Hamwe nibyo nkaba mbifurije mwese Noheli Nziza n’Umwaka Mushya Muhire wa 2012. Kristo Yesu azabahemo ibikwiriye.

Turi he kandi turimo twerekera he ?

Umutwe w’iyi nyigisho urimo urerekana ikibazo abantu bamwe bibaza muri ibi bihe, bakurikije uburyo bw’imibereho y’abo nuko babona ibintu byifashe. Nsanze rero kuri twe natwe nk’ abakristo ikibazo nk’iki cyaba icyacu natwe dukurikije uko tubona amateka y’iyisi arimo kugenda. Kandi ibyo byose ndetse bikaba Bibliya itwereka neza ko ibyo tubona ubu atari iby’ubu gusa,ahubwo nukuva na kera.

Uyu mwaka rero wa 2011,ugaragaza ibinyejana makumyabiri bishize,Yesu Kristo,Umwana w’Mana, aje ku isi. Uwo twibuka ivuka rye muri iyi minsi,ntabwo iryo vuka rye ryabaye ivuka nk’ ubwami busanzwe kuko we yavukiye ahantu hadashobotse aho yaryamishijwe mu muvure w’inka kuko nta wundi mwanya bari babonye wo gucumbikamo (Luk.2,7).

Urupfu rwe rubi narwo rwo ku musaraba,Ijambo ry’Imana risobanura neza ko ibyaha byacu ni byo yacumi tiwe kandi ibicumuro byacu nibyo yashenjaguriwe (Yes.53,5). We ubwe yatwaye ibyaha byacu mu mubiri we ku giti cy’umusaraba (1Pet.2,24).

Iyo ngingo rero turimo tuvugaho y’Uwo twibuka muri iyi minsi ko yavutse, ni inkuru ikomeye mu mateka y’isi. Ni igihe cy’ikingura aho Imana igirira ubuntu,abimenyaho bose ko ari abanyabyaha. Kandi igihe nk’icyo kiracyariho kugeza n’ubu. Icyakora igihe nk’icyo kizagira iherezo,ubwo Yesu Kristo Uwo, azaba agarutse kujyana umugeni we ari ryo Torero rye, nukuvuga abazaba baragize icyo baronka kubw’ ubwo buntu twagiri we. Aha kandi Yesu ni we wivugiye ati: “Ndaza vuba”(Ibyah.22,12.20).

Ku bizera,inkuru nk’iyi y’ukugaruka kwa Yesu idutera umunezero. Naho kubatizera ikaba itera ubwoba. None twese muri iki gihe dufite cy’ubuntu ari naho hazakurikiraho igihe gikomeye kuko azaba ari icy’urubanza, buri wese agikoresha ate? Nta kurangazwa se n’ibya biba muri iki gihe byaba ari ibinejeje cyangwa se ibiteye  ubwo ba?  Buri wese akwiriye kumenya ko uzaba atarizeye Inkuru Nziza y’ubwo buntu atazakizwa.

Twese Imana ikomeze kudufashisha Umwuka Wera,kugirango tugere k’ukugira ibyiringiro bw’igihe kizaza cyiza kuri twe no kwiyumvamo ugukomeza kuba muri We. Kandi twibuke isezerano rye ubwo yagiraga ati:  “Ubu ngiye kubategurira umwanya. Nimara kugenda,nkabategurira umwanya,nzagaruka mbajyane hamwe  nanjye,kugira ngo aho ndi,namwe abe ariho muba”( Yoh.14,2b.3). Dukomeze kumutegereza twizeye. Icyubahiro kibe icye,none n’iteka ryose.  Amen.

Umukristo(kazi),umurwanyi mu intambara y’ukwemera(Ukwizera), 1Tim.6,12

Iyi ngingo igize umutwe w’iri jambo ry’Ubutumwa bwiza, yagaragajwe na intumwa Paulo mu rwandiko rwe rw’ibanze mu zo yandikiye Timoteyo (1 Tim.6,12).  Ndetse Paulo mu nyandiko ye ya kabiri yoherereje Timoteyo agereranya umukristo mu mibereho ya gikristo, nk’umusirikari uri k’urugamba mu ntambara (2 Tim.2,3). Ndetse na we ubwe aritangaho urugero rw’uko yarwanye intambara nziza         (2Tim.4,7).

Koko rero iyo umuntu yitegereje neza uko isi iteye cyane cyane mu bijyanye n’imibereho ya muntu, usanga ko hari byinshi byamuca intege.  Mbese bigatuma ukwemera(ukwizera) kwe kw’Iyigaragarije mu mwana wayo Yesu Kristo bitamwerera vuba. Imibereho ya muntu ihura n’ibigeragezo byinshi kuko ubuzima bwa gikristo muri iyi si bugendana n’imibabaro itari imwe.  Umukristo wari akuze cyane yereka nye ko k’ umukristo kubaho kwe ntikugereranywa n’umuntu wigendagendera gusa, ahubwo akwiriye kumenya ko ari nko kuba mu busuhuke. Nukuvuga umuntu uri ahantu azaba ubuziraherezo. Kandi na none si uguhura n’ibitumerera neza gusa.

Aha Paulo aributsa Timoteyo kurwanirira kugera ku byo we ubwe yiyemeje imbere y’abahamya benshi. Abakiriye Kristo twese dufite iyo  nshingano twiyemeje yo kurwana inkundura iyo ntambara y’ukwemera (Ukwizera) kuko umwanzi w’Imana n’abantu yahereye kuva kera arwana iyo ntambara ashaka kubuza muntu k’ukugera kuri iyo nshingano yo kuzabona ubugingo bw’iteka no kutazigera apfa,kubera guhama mu biganza bya Yesu Kristo (Yoh.10,28). Niko uwo mwanzi ateye,ibye ni ukutubuza amahwemo muri byose akoresheje kamere ye (Yoh.8,44). 

Mu by’ukuri,iyo umukristo cg. umukristokazi amaze kwemezwa n’Umwuka Wera gukurikira Yesu Kristo mu inzira ye,umwanzi ashakira hasi no hejuru uko yabona ibyamusitaza byose. Satani arwana intambara y’amayeri yose abaho: gukoresha ingufu nk’intare (1Pet.5,8), uburiga nya nk’inzoka (Abakor.11,3). Mbese agerageza gushaka ko abana b’Imana mu nzira y’ibyiringiro by’ubugingo buhoraho no mu nshingano  yabo yo kuba abahamya nyabo nkuko bari barabyiyemeje mu itangira ry’urwo rugendo. Satani aba ashaka ko urwandiko babonye kubw’ urugendo rwabo rubajyana mu rwatakara.

Kubera ko urwo rugamba rutoroshye namba kuko rurwanywa mu buryo bw’umwuka, dore uko intumwa Paulo aduha inama ikwiriye mu kururwana nkuko yayigiriye Abakristo bo muri Efeso (Abefes.6,14-17). Mwibuke kandi ko iyi nama yayoherereje Abefeso ubwo yari mu nzu y’imbohe (gereza) azira kuba umuhamya wa Kristo Yesu. Ni ikigereranyo cyiza rwose kandi gifatika aho agereranya imibereho yacu abakristo nk’iyo umusirikare uhora yiteguye kurwanya icyamutera cyose mu gihe icyari cyo cyose. Dusabe Imana iduhe twese izo ntwaro zikwiriye kugirango tubashe kunesha intambara y’umwanzi wacu. Yesu Kristo aduhe kunesha nkuko yamunesheje ibihe byose. Amen.

Ukudacudika n’isi.

Iyo umuntu yitegereje ndetse akanatekereza neza ku ibiriho biba muri iki gihe,usobanukirwa neza iyo usubije amaso inyuma ku mateka ya muntu mu bihe bitandukanye bye. Usanga ko muntu amateka ye ni intambara n’amahane gusa. Ni nabyo rero umwanditsi w’urwandiko rwitiriwe Yakobo abaza agira ati: ” Mbese muri mwe intambara cyangwa amakimbirane bikomoka he ?” (Yak.4,1a). Aho ibyo byose ntibituruka ku byifuzo byanyu birwanira mu myanya y’umubiri wanyu?” (4,1b).

Aho niho ahera arondora uko muntu ameze (4,2-5). Yakobo asobanura neza ko ibyo byose biterwa ni uko  muntu ahinduka umwanzi w’Imana, mu gihe ashatse kuba incuti y’isi (4,4). Aya magambo kandi akatwibutsa nanone ayo dusoma mu gitabo cy’Intangiriro 4 agaragaza uko imyifatire ya muntu iteye uhereye kub’ibanze ndetse. Kayini yishe murumuna we bimuviramo kutongera kugaragara imbere y’Imana. Yaciwe mu maso yayo kandi anahinduka inzererezi yangara ku isi (Intang.4,14).  Nyamara ntiyemeye uko abaye uko. Ahubwo yigiriye kwiyubakira umudugudu ukomeye cyane,ndetse anawitirira umuhungu we Henoki ku bwo kugaragaza ubuziraherezo bw’ubukomere bw’ umuryango we (4,17).

Ubumuntu bwakomeje gutyo kuko no mu bakomoka kuri Kayini, ngo ubworozi bw’amatungo buteye imbere bwakomotse kuri umwe muri bo. Undi we ngo yahimbye ibikoresho by’umuzika. Naho uwa gatatu yabaye inkomoko y’iby’ubukorikori n’amakorero (industries). Mu ayandi magambo,abantu bihimbiye indi si yabo bagomba kubamo, mbese bagamije ukwiberaho kwiza kwabo kundi kudafite nyine Imana nyamana no kwishimira kuba kure yayo.

Ibyo kandi nanone byanagaragaye ubwo Kristo Yesu yari amaze kuza. Kuko imyitwarire ya muntu yakomeje kwigaragaza nabi.  Kugeza nubu,muntu ntashaka ukwinezeza kwe wenyine gusa, ahubwo yanahindutse umwanzi w’Imana. Nubwo rero Imana yagaragaje ubwiza butangaje, muntu we ntashaka gutekereza ku Mana kugirango bitamutesha kwirundurira mu bimunezeza bye. Ikindi kandi nuko muntu uwo  adashaka kuba munsi y’umutegetsi wundi cyane cyane munsi y’ubutegetsi bw’Imana. Muntu ashaka ko isi iyi iba iye gusa. Arahatana cyane ku bwo gushaka kubona ibintu by’ubutunzi kugeza n’aho abyambura ku ngufu abari babyitungiye.

Aho niho rero ubucuti n’isi buhindukiramo kuba umwanzi w’Imana. Ni agahinda gasa kubona hari abantu benshi bashaka kuba abakomeye muri iyi si, cyangwa se gushaka kuyironkeramo byinshi, maze bikabatesha ukwizera gusa ufite byose ari we Yesu Kristo wadupfiriye, ndetse akanatuzukira kugirango muri we tubone ubugingo. Tubeho rero ariko dutekereza ko iwacu atari hano. Uwatwemereye kuduha ubugingo buhoraho ni ahimbarizwe iteka ryose .Amen.