U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Visi-Perezida wa PS Imberakuri yatashye mu Rwanda nyuma y’ishimutwa yakorewe

Kigali 10 Nzeri 2012 – Kuri uyu wa mbere kuwa 10/09/2012 mu gihe cya saa 13h nibwo umuyobozi wungirije w’ishyaka ry’Imberakuri Bwana Alexis Bakunzibake yari akandagiye i Kigali nyuma y’iminsi itatu ashimuswe ndetse akamara n’indi ibiri mu gihugu cya Uganda mu karere ka Kabare hafi y’umurenge wa Tabagwe wo mu karere ka Nyagatare aho yari yarajugunywe mu gishanga cya Buziba maze akakivamo agacumbikirwa n’umugiraneza w’umugande.

Ubuyobozi bw’ishyaka PS Imberakuri n’abarwanashyaka bose bishimiye cyane ko Imana yamubaye hafi kandi burashimira byimazeyo incuti n’abavandimwe aho bari hose ukwitanga bakoresheje kugirango uyu muyobozi aboneke ndetse akomeze n’imirimo ye.

Ishyaka ry’Imberakuri rikomeje kubizeza ubufatanye buzira amakemwa muri iyi nkundura ya demokarasi twiyemeje.

Mugire amahoro!

Source: Ubuyobozi bw’ishyaka PS Imberakuri.

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. ayabagabo says:

    Iki ni ikimenyetso cy’ubwoba Kagame ahora afitiye abarwanashyaka batavuga rumwe na we kuko azi neza ko adakunzwe kandi ko ashobora kuvanwaho.Gusa ni ukubitega amaso kuko ntakitagira iherezo.Ibyo akora byose ajye amenya ko GADHAFI na CHARLES TAYLOR ndetse na SADAM HUSSEIN nabo bigeze kuba ari inshuti za U.S na U.K ariko igihe cyarageze babakorera ibyo twese twabonye,RURIYE ABANDI RUTAMWIBAGIWE!!!!!!!!

Speak Your Mind

*