U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Victoire Ingabire yangiwe guteranya Kongere yo gushinga ishyaka FDU-Inkingi

FDU-Inkingi iravuga iti:
UBUTEGETSI BUKOMEJE KUDUHEZA MU GIHIRAHIRO BWANGA KU NSHURO YA KABILI KO KONGERE YO GUSHINGA ISHYAKA FDU-INKINGI ITERANA.

Ku nshuro ya kabili, Kongere yo gushyiraho inzego za FDU-Inkingi yari iteganijwe kuwa 12 Werurwe 2010 yaburijwemo n�ubutegetsi bwa Perezida Kagame. Dusabye imbabazi intumwa za rubanda zari zaturutse imihanda yose y�u Rwanda zije muri iyo kongere kubera akarengane n�agashinyaguro bakomeje kugirirwa n�ubutegetsi.

Iki ni igihirahiro cy�agahomamunwa mu rwego rwa politiki, ubutegetsi bwa FPR bukomeje gushyiramo abaturage. Hejuru yo gutoteza no gutera ubwoba abatavuga rumwe n�ubutegetsi bizwi na bose, FPR ikomeje kwerekana ko idashaka ko hagira abahatana nayo muri politiki. Ku cyocyere giturutse mu butegetsi, ubuyobozi bw�akarere bwanze kwemera ko kongere y�ishyaka ryacu yari iteganijwe kuwa 12 Werurwe 2010 yaterana.

Birengagije ingingo ya 5 y�itegeko ngenga n�19/2007 ryo kuwa 04 Gicurasi 2007 rihindura kandi rikuzuza itegeko ngenga n � 16/2003 ryo kuwa 27 Kamena 2003 rigenga imitwe ya politiki n�abakora politiki, umuyobozi w�Akarere ka Nyarugenge (Kigali), mu ibaruwa yatwandikiye ku itariki ya 5 Werurwe 2010, yategetse ko kongere yacu izahabwa uruhushya rwo guterana ari uko inzego zishinzwe umutekano za polisi zemeye ko zizarinda umutekano w�iyo nama.

Mu kuduheza mu gihirahiro nka byabindi byo kumenya hagati y�inkoko n�igi ikibyara ikindi, polisi yadutangarije ku mugaragaro mu ibaruwa yatwandikiye ku itariki ya 10 Werurwe 2010, ko gutanga impushya zo gukora inama bitari mu nshingano zayo ko icyo ari ikibazo kireba ubutegetsi bw�akarere inama izaberamo kandi ko idashobora kwiga ibyo gucunga umutekano w�inama itarabona uruhushya rwo guterana rutanzwe n�ababishinzwe.

Ubuyobozi bw�Akarere bwigijije nkana buhimba itegeko ritabaho ry�uko ngo uburenganzira bwo gutanga impushya zo gukoresha inama za politiki bwimuriwe muri polisi n�izindi nzego zishinzwe umutekano. Uwabyumva gutyo, yakumva ari ikibazo cyoroshye.

Ubutegetsi bugomba kumva ko ibikorwa bya politiki biciye mu nzira y�amahoro kimwe n�amashyaka atavuga rumwe n�ubutegetsi bidateje ikibazo cy�umutekano mu gihugu. Nta bihe bidasanzwe turimo byatuma hashyirwaho ingamba ziha polisi n�inzego zishinzwe umutekano ububasha bw�inyongera kugirango uburenganzira bwo kwishyira ukizana n�ubwo gukora politiki bube buhagaritswe.

Ikigaragara ni uko ubutegetsi buri kwiha igihe gihagije ngo bwitegure bwonyine, ntihazabeho guhatana nyabyo mu matora. Ibyo bikorwa bigayitse byose bizatuma amatora ya Perezida wa Repubulika ateganijwe muri Kanama ataba mu mucyo kandi n�ibizayavamo ntibigirirwe icyizere. Igihugu gishobora kuzajya mu bihe by�amakimbirane hagati y�abaharanira kukiyobora bose.

Ibi kandi bije mu gihe hamaze kuba ibintu byinshi bitunguranye nko gufatwa k�umwe mu batavuga rumwe n�ubutegetsi Bwana D�ogratias Mushayidi, gufungwa cyangwa guhunga kwa bamwe mu ba ofisiye bakuru bo mu ngabo z�igihugu, guterwa kw�ibisasu byo mu bwoko bwa grenade muri Kigali, za bariyeri z�abasilikare nijoro, iterabwoba kubahagarariye imiryango yita ku burenganzira bw�ikiremwa muntu.

Tumaze kubona ubushake buke bwa guverinoma mu kureka abatavuga rumwe n�ubutegetsi bagakora mu bwisanzure ;

Tumaze kubona ko ibihugu bishyigikiye ubutegetsi buriho ndetse n�umuryango mpuzamahanga bidashyiraho ubushake buhagije mu guhamagarira ubutegetsi kwemera amahame ya demokarasi no kubumbatira umutekano mbere y�amezi ane ngo amatora y�umukuru w�igihugu yo muri Kanama 2010 abe,

Mu kwiyemeza kuguma guharanira mu nzira y�amahoro ko demokarasi ishinga imizi mu gihugu cyacu,

FDU-Inkingi ihisemo gushyiraho ubuyobozi bw�agateganyo ku buryo bukurikira :

FDU-Inkingi Committee

FDU-Inkingi Committee

– Mme Victoire Ingabire Umuhoza, Umukuru w�ishyaka

– M. Boniface Twagirimana, Umukuru w�ishyaka wungirije

– M. Sylvain Sibomana, Umunyamabanga mukuru

– Mme Alice Muhirwa, Umubitsi

– Mme Madeleine Mukamana, Ushinzwe imibereho myiza y�abaturage, uburenganzira bw�ikiremwa muntu n�igitsina gore

– M. Pascal Ntirenganya, Ushinzwe ubukungu

– M. Gratien Nsabiyaremye, Ushinzwe urubyiruko n�iterambere

Bikorewe i Kigali, kuwa 12 Werurwe 2010
Madame Victoire Ingabire Umuhoza
Umuyobozi mukuru wa FDU-Inkingi

FDU-Inkingi.

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*