Mu isomwa ry�urubanza rwa Ingabire Victoire Umuhoza, Umuyobozi w�ishyaka rya FDU Inkingi ritaremerwa mu Rwanda, Urukiko Rukuru rwamukatiye igifungo cy�imyaka umunani.
Mu isomwa ry�urubanza , Urukiko Rukuru rwategetse ko Ingabire Victoire azafungwa imyaka umunani ku wa 30 Ukwakira 2012, nyuma yo gusanga hari ibyaha ashinjwa bimuhama .
Ingabire Victoire yahamwe n�ibyaha bibiri, birimo ubugambanyi no gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho, no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Ingabire Victoire Umuhoza igifungo cy�imyaka 10 ku cyaha cyo gushaka kugirira nabi ubutegetsi n�imyaka 25 y�igifungo iherekejwe n�ihazabu ya miliyoni imwe y�amafaranga y�u Rwanda ku cyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urukiko rwatangaje ko rwasanze Ingabire Victoire Umuhoza, yaravuye mu Rwanda cyera (mu 1974), byongeye kandi ngo ibyinshi yatangazaga yabikuraga mu byo yasomaga , n�ibyo yabwirwaga. Urukiko rusanga, Ingabire Victoire agabanyirijwe ibihano ku byaha bimuhama, yagira akamaro mu muryango nyarwanda.
Ariko n�ubwo Urukiko Rukuru rwamukatiye igifungo cy�imyaka umunani, aracyafite uburenganzira bwo kujurira.
Me Ian Edouards wunganiraga mu mategeko Umuhoza Victoire Ingabire, yatangaje ko biteguye kujurira mu Rukiko rw�Ikirenga, bitagira icyo bitanga bagashaka uburyo bwo kwitabaza ubutabera mpuzamahanga.
Inkomoko: Igihe.
C’est vraiment honteux.Ariko Jeanette KAGAME yategetse Mzee Kijaana akarekura INGABIRE Victoire ko ari umugore nkawe.
BIRABABAJE,UKURI KUZATSINDA IKINYOMA NUBWO BENSHI BIRENGAGIZA KO BUCYA BWITWA EJO. BURIWESE BYAMUBAHO HANO TWESE TURI KWISI.
NYAMARA UYU MUGORE AZABAKORAHO.REKA BIJYE MU BUTABERA MPUZAMAHANGA MAZE MWIREBERE NGO BIRAKOMERA.MWAMUFUNGUYE HAKIRI KARE RA!!! NABAGIRAGA INAMA SINABAHATAGA.