U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Victoire Ingabire wa FDU-Inkingi yakatiwe imyaka umunani y�igifungo

Impirimbanyi ya Demokarasi, Victoire Ingabire

Impirimbanyi ya Demokarasi, Victoire Ingabire

Mu isomwa ry�urubanza rwa Ingabire Victoire Umuhoza, Umuyobozi w�ishyaka rya FDU Inkingi ritaremerwa mu Rwanda, Urukiko Rukuru rwamukatiye igifungo cy�imyaka umunani.

Mu isomwa ry�urubanza , Urukiko Rukuru rwategetse ko Ingabire Victoire azafungwa imyaka umunani ku wa 30 Ukwakira 2012, nyuma yo gusanga hari ibyaha ashinjwa bimuhama .

Ingabire Victoire yahamwe n�ibyaha bibiri, birimo ubugambanyi no gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho, no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Ingabire Victoire Umuhoza igifungo cy�imyaka 10 ku cyaha cyo gushaka kugirira nabi ubutegetsi n�imyaka 25 y�igifungo iherekejwe n�ihazabu ya miliyoni imwe y�amafaranga y�u Rwanda ku cyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urukiko rwatangaje ko rwasanze Ingabire Victoire Umuhoza, yaravuye mu Rwanda cyera (mu 1974), byongeye kandi ngo ibyinshi yatangazaga yabikuraga mu byo yasomaga , n�ibyo yabwirwaga. Urukiko rusanga, Ingabire Victoire agabanyirijwe ibihano ku byaha bimuhama, yagira akamaro mu muryango nyarwanda.

Ariko n�ubwo Urukiko Rukuru rwamukatiye igifungo cy�imyaka umunani, aracyafite uburenganzira bwo kujurira.

Me Ian Edouards wunganiraga mu mategeko Umuhoza Victoire Ingabire, yatangaje ko biteguye kujurira mu Rukiko rw�Ikirenga, bitagira icyo bitanga bagashaka uburyo bwo kwitabaza ubutabera mpuzamahanga.

Inkomoko: Igihe.

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. Gatwa Pontien says:

    C’est vraiment honteux.Ariko Jeanette KAGAME yategetse Mzee Kijaana akarekura INGABIRE Victoire ko ari umugore nkawe.

  2. biraro hubert says:

    BIRABABAJE,UKURI KUZATSINDA IKINYOMA NUBWO BENSHI BIRENGAGIZA KO BUCYA BWITWA EJO. BURIWESE BYAMUBAHO HANO TWESE TURI KWISI.

  3. Tatu says:

    NYAMARA UYU MUGORE AZABAKORAHO.REKA BIJYE MU BUTABERA MPUZAMAHANGA MAZE MWIREBERE NGO BIRAKOMERA.MWAMUFUNGUYE HAKIRI KARE RA!!! NABAGIRAGA INAMA SINABAHATAGA.

Speak Your Mind

*