U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Victoire Ingabire Ntiyemeza Ko Hari Jenoside Yakorewe Abahutu

Umunyamakuru Jules Murekezi wa website yitwa Igihe.com yanditse ku ruzinduko Madamu Victoire Ingabire Umuhoza yagiriye ku Rwibutso rwa Jenoside ku Gisozi, amutiza amagambo atavuze, ku buryo za reactions z’abasomyi bayo barenga 15.000 zerekana ko iyo nyandiko yashyuhije imitwe izikura n’ubukana tutari tugikekera ku banyarwanda.
Dore ibyo Igihe.com yanditse mu nyandiko yo kuwa 17 Mutarama 2010 yitwa “Gisozi: Ingabire Victoire yatangarije ku Rwibutso amagambo yafashwe nko gupfobya Jenoside”:

Nyuma y’imyaka 16 yari amaze ari impunzi mu bihugu by’i burayi, umukuru w’ishyaka FDU Inkingi, Madamu Victoire Ingabire, ku munsi w’ejo yageze mu Rwanda. Nyuma yo kugera ku kibuga k’indege i Kanombe, yahise yerekeza ku Rwibutso ry’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku gisozi aho yatangarije amagambo yafashwe na benshi nko gupfobya Jenoside.

Ingabire Victoire ushaka kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ya 2010, yatangaje ko ubwiyunge bukiri kure mu Rwanda mu gihe abishe abahutu bataracirwa imanza.

Mu magambo ye yagize ati:
“Iyo witegereje uru Rwibutso, rwerekana gusa igice kimwe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Hari na Jenoside yakorewe Abahutu na n'ubu bakibaza igihe ibyayo bizashyirirwa ahagaragara.”

Uru rugendo rwe ku Rwibutso rwa Gisozi rushyinguwemo abantu bagera ku 250 000, rwafashwe nko gushinyagurira izo nzirakarengane.

Twabibutsa ko Ingabire Victoire akigera mu Rwanda yakiriwe na Me Bernard Ntaganda, umukuru w'ishyaka PS Imberakuri hamwe na Frank Habineza ukuriye ishyaka rya Green Party ariko ryo rikaba ritaremererwa gukora ku mugaragaro.

via www.igihe.com – Amakuru – news – gisozi: ingabire victoire yatangarije ku rwibutso amagambo yafashwe nko gupfobya jenoside.

Madamu Victoire Ingabire yahise yemeza ko ariya magambo umunyamakuru yashyize hagati y’utumenyetso “” atariyo magambo yakoresheje, ahita asohora itangazo ryamagana abantu bashaka gukomeza gushyushya imitwe no gukoresha iterabwoba. Yahise avuga ko yemera ko hari jenoside yakorewe abatutsi, ntiyagira icyo avuga kuri jenoside yakorewe abahutu, asobanura ko abakoze ibyaha byitwa Crimes contre l’Humanit� na Crimes de guerre nabo bagomba gucirwa imanza.
Abantu baribaza impamvu Jules Murekezi yanditse ariya magambo kandi atariyo Victoire Ingabire yakoresheje.
Ese byaba ari ugushaka gushyushya imitwe y’abanyarwanda. Ese ni akamenyero ko kugoreka ukuri no kugendera ku kinyoma? Ese abo banyamakuru bazi ko ikinyoma nka kiriya gishobora gukongeza inkongi yarushya kuzimya? Ese bagamije gukura imitima bamwe mu banyarwanda kugira ngo batareba aho ukuri guherereye?
Abantu baribaza niba bariya banditse biriya ari abanyamakuru nyabo kuko bizwi ko abanyamakuru bafite uburyo nyangamugayo (deontology) bwo gukora umwuga wabo. Muri ubwo buryo harimo kwirinda gushyira hagati y’utumenyetso ” ” ibintu uzi ko uwo ubyitirira atabivuze uko ubyanditse.
Nyamara nibyo koko, abazi gushishoza barakomeza kwemeza, nk’uko byanditswe muri iyi nyandiko ya website Igihe.com: ubwiyunge buracyari kure mu Rwanda mu gihe abishe abahutu bataracirwa imanza.

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*