Victoire Ingabire ati “Ntitwemera rwose politiki ya Leta ya FPR ku kibazo cya FDLR”
U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Victoire Ingabire ati “Ntitwemera rwose politiki ya Leta ya FPR ku kibazo cya FDLR”

Victoire Ingabire, chair of opposition party FDU-InkingiVictoire Ingabire, chair of opposition party FDU-Inkingi

Ku kibazo cyo gukorana n’umutwe w’iterabwoba ugizwe n’ingabo za FDLR, Umuyobozi wa FDU-Inkingi Madamu Victoire Ingabire Umuhoza aratangaza ibi bikurikira:

Ndagira ngo ngaruke gato kw’ijambo navuze taliki ya 16 Mutarama 2010 ku kibuga cy’indege i Kanombe, ngikandagiza ikirenge bwa mbere ku butaka bw’u Rwanda nyuma y’imyaka 16 nari maze ishyanga.
Narababwiye nti : “ Ndi umukobwa utashye iwacu, ntabaye mu mahoro, nje gufatanya n’abanyarwanda kwigobotora ingoyi y’ubwoba, y’ubukene, tugafatanyiriza hamwe mu bitekerezo binyuranye dufite, mu kwemera kunyuranye dufite tukwubaka urwatubyaye. Simperekejwe n’ingabo kuko nje mbasanga, nsanga ababyeyi, basaza banjye, barumuna na bakuru banjye. Umwana utaha iwabo ntiyimirwa” (…) Ntidukeneye indi ntambara. Amaraso yamenetse ntagira ingano. Ntibizongere na rimwe…”

Iyi mvugo abategetsi baragira ngo nyongereho iki ngo banyurwe ?
Ntidukeneye kurwanirwa n’inyeshyamba.
Imyaka ibaye 16 iyi Leta ihanganye n’izo nyeshyamba, icyo kibazo ntikirangira, nyamara ni ngombwa ko gicyemurwa burundu.
Turashaka amahoro.
Turamagana byimazeyo izo ntambara zatumye abaturanyi bo muri Kongo babarirwa muri miliyoni 5 babura ubuzima bwabo.
Kurangiza ikibazo cya FDLR bizatuma abo baturanyi nabo bagarura agahenge, bisuganye bashake amahoro iwabo.

Abakoresha intambara si nako banagera ku mahoro. Kuki ariyo twashakamo umuti n’abayikoresheje nta mahoro bazanye?

Ubutegetsi buzakomeza buzane insorongo y’abahoze muri uwo mutwe wa FDLR, bubeshye ko dukorana, budushinje ibyo bazumvikanaho byose.

Igisubizo cyacu ni kimwe.
Ibibazo igihugu cyacu gifite ntabwo ari ibyo gucyemurwa n’intambara bizakemurwa n’ibiganiro hagati y’abanyepolitiki.

Ese ubundi aba Koloneli bavugishwa amangambure nka bariya bamarira iki umuntu koko?
Kuki Leta yabafunze kuva mu wa 2009 mbere y’uko ngaruka i Rwanda, ntibacire imanza ikaba ibibutse ubungubu, ngo baze kunshinja ibinyoma?

Icyemezo cya politiki cyo gucyura ishyaka mu gihugu ngo duhangane n’ingoma iriho ntitwagifashe tujenjetse.
Twabanje gushyira hamwe ibitekerezo, dusesengura inzira zose zishoboka ngo ducyemure ibibazo bya politiki by’ingutu byugarije u Rwanda ndetse tureba n’ingaruka. Twahisemo inzira y’amahoro kugira ngo hatazongera kumeneka amaraso muri iki gihugu.

Abagize umutwe w’inyeshyamba FDLR ni Abanyarwanda.
Bakeneye nabo amahoro kugira ngo bashyire intwaro hasi batahe.
Abashinjwa itsembabwoko n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu bazisobanure mu butabera busesuye.
Abandi bahabwe ukuntu basubizwa mu buzima busanzwe no mu kazi.
Ariko se watoteza ndetse ukanafunga inzirakarengane uyirega ko yavuganye na bamwe muri izo nyeshyamba, maze ukazizeza ute ko zizataha zikagira umutekano?

Ntitwemera rwose politiki ya Leta ya FPR ku kibazo cya FDLR, igenda ikarobamo umwe umwe mu gihe ikomeje intambara n’abasigaye.
Ni nk’aho idashaka ko iyo ntambara irangira.

Nkaba niyemeje ko niba abaturage bangiriye icyizere ngatorerwa kuyobora igihugu, nzashinga Guverinoma kugirana imishyikirano itaziguye na FDLR.
Abakoze amahano bazaburanishwa.
Tuzirikane ko nta kindi gihugu bagira kuri iyi isi kitari u Rwanda.

Victoire Ingabire Umuhoza.
Umuyobozi wa FDU-Inkingi

Izindi nyandiko:
Address of Victoire Ingabire in captivity to Rwandans and Friends of Rwanda

– Niba ushaka kwohererezwa emails z’ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda, kanda hano.
– Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. seth TUMUSIIME says:

    Ingabire Victoire does not deserve to lead Rwanda because she has not done anything for the past sixteen years.
    We the young people of Rwanda we recomend our president Paul KAGAME to lead us in The fourth coming elections because he has achieved alot during his Leadership.

Speak Your Mind

*