Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Victoire Ingabire Agiye mu Rwanda Gushinga Ishyaka FDU-Inkingi

Dore ijambo Mme Victoire Ingabire Umuhoza, Umuyobozi wa FDU-Inkingi, yabwiye abanyarwanda ku tariki ya 9 Mutarama 2010 asezera� ku basigaye mu mahanga.

Ndi umukobwa utashye iwacu ngiye gufatanya n�abandi

Mbanje kubashimira mwebwe mwese mwitabiriye ubutumire bwacu bwo kugirango abantu bagire akanya ko gusezeranaho. Ngashimira by�umwihariko abarwanashyaka bacu hano i Bruxelles bitanze batizigamye ngo uyu mubonano ushoboke.

Nubwo tugiye tuziko hari inzitizi nyinshi zigihari, niyo mpamvu� tuzaharanira kuvugana n�inzego zinyuranye z�ubuyobozi , nk�urugero:

1. Perezida wa repubulika ushinzwe iyubahirizwa ry�amategeko mu gihugu, kugirango dusobanuze gahunda zo kugirango amatora azabe mu bwisanzure, kandi n�ibarura ry�amajwi rizabere mu ruhame aho Abanyarwanda batoreye, ikindi no kumenya uko inzego za leta n�ibikoresho bya Leta bitazakoreshwa n�abazaba bari gupiganirwa umwanya wo kuyobora igihugu.
2. Urwego rukuru rw�inteko ishinga amategeko: kugirango tumenye aho ivugurura ry�itegeko rizagenga amatora ryaheze. Ndetse tunababaze uko babona tuzabangikana nidutsinda amatora kandi twe nta badepite dufite kuko itora ry�abadepite ryabaye tutarafata gahunda yo kujya gukorera politiki mu gihugu.
3. Kureba aho ingamba ry�ivugururwa ry�ingabo z�igihugu ndetse n�inzego zindi zose zishinzwe umutekano bigeze kugirango twizere ko zitazagira uruhande zibogamiraho mu matora.
4. Abashinzwe ubutegetsi bw’igihugu : kugirango dusobanuze impamvu abanyarwanda bifuza gutaha nk�abayoboke ba FDU-Inkingi bimwa ibyangombwa. Umuyobozi wi biro bishinjwe abinjira n�abasohoka yasobanuye vuba aha ko badaha ishyaka impapuro z�inzira ariko yirengagiza ko n�ubundi izo mpapuro zatswe na buri muntu ku giti cye atari ishyaka ry�abyatse.

Tugiye tutavuga rumwe n�ubutegetsi. Icyo tugamije ni ugusubiza Umunyarwanda agaciro ke, tukarandura ingoyi zose zimuzitira, akumva ko ariwe ugomba guharanira kugira ubwisanzure mu gihugu, agahanira ko ubutegetsi bw�igihugu cye buhabwa ubukwiriye, akabumwambura igihe abukoresheje ibyo adashaka. Urwo rugamba ruzakomeza kugeza igihe umunyarwanda arutsindiye. Twese tugomba kwiyumvisha ko uru rugamba rushya dutangiye ari revolution, ni inzira ndende. Aya matora siryo herezo. Mu gihugu cyacu hamenetse amaraso menshi ku buryo iyi nzira ndende dutangiye tugomba kuyigeraho nta wundi muvu w�amaraso utembye. N�ubundi ubutegetsi bufashwe mu muvu w�amaraso niyo bwakwivugurura bute uwo murage ntubushiramo. Turasaba abanyarwanda gushyigikira byimazeyo iyi inzira y�amahoro twahisemo kugirango� tuzahure urwatubyaye.

Ndi umukobwa utashye iwacu, ngiye gufatanya n�abandi kurandura umuco w�ubwoba, ingoyi y� iterabwoba, ikandamiza, ivangura, ingoyi y�akarengane kibasiye Abanyarwanda bingeri zose. Byumvikane neza simperekejwe n�ingabo. Mu gihugu cyanjye nsanzeyo ababyeyi, basaza banjye, barumuna n�abakuru banjye. Umwana utaha iwabo ntiyimirwa, kandi urugendo rutatangiwe ntirushobora kurangira. Abagerageza kuduca intege aho tuzagwa bazahere aho bakosora.

Nkamwe� musigaye hanze y�igihugu muri aya mahindura dutangiye,� mwiteguye kwigomwa iki kwi iposho ryanyu kugirango dukangure Abanyarwanda aho bari hose biyambure ingoyi y�ubwoba, aho gukomeza kubunda bunda ngo ubwo bwoba bwabo bazabusigire abana, ubuvivi n�ubuvivure.
Igihe kirageze cyo gukanguka.

Twese hamwe tuzatsinda

Victoire Umuhoza,
Pr�sidente des FDU-Inkingi

Share

0 comments

There are no comments yet...

Kick things off by filling out the form below.

Leave a Comment