Igifungo cy�imyaka 15 cyari cyarakatiwe umuhanzi Bikindi Simon cyemejwe n�Urukiko Mpuzamahanga ku Rwanda rukorera Arusha, nyuma yo gusanga ahamwa n�icyaha cyo gukangurira abantu kwanga abandi (incitation � la haine) mu gihe cya Jenoside.
Ubundi Simon Bikindi yafashwe mu mwaka wa 2001, igihe amaze afunze kikaba kizakurwa kuri iyo myaka 15.
Nk�uko Africatime dukesha iyi nkuru ikomeza ibivuga, ngo mu mwaka wa 2008, urwo rukiko mpuzamahanga rwari rwarasanze Bikindi ahamwa n�icyaha cyo gukangurira abantu gukora Jenoside, biherewe kuri disikuru yigeze kuvuga muri Kamena 1994, aho yaba yarakanguriraga Abahutu guhaguruka bakica Abatutsi. Bikindi kandi azwi nk�umuntu wahimbaga indirimbo zanyuraga no kuri Radiyo y�igihugu, ngo zikaba zaravugwagamo ko Abatutsi aribo ntandaro z�ibibazo by�u Rwanda, ngo bakaba n�abanzi.
Igihe
Bikindi Simon indilimbo ze byaragaragaye neza mu RUKIKO bazimuhanaguyeho icyaha.
Ubwo rero byaba byiza indilimbo ze zisakaye hano mu rwnda abanyarwanda bakazajya bazimwibukiraho.
Ntabwo aribyiza kwibuka umuntu ufunzwe kubera ibyaha nkabiriya ahubwo aho bazazimva hose bazazihate bazishyingure
Nkuko Kayirebwa& C�cile cg Massamba Intore abakunzi be bamukunda na Bikindi Simon yagombye kumvwa n’abakunzi be, kuko indirimbo ntizigeze zigaragaraho ko zifite imiziro ku banyarwanda