U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Undi musore Mbarushimana John yiyahuye yitwikira mu nzu mu karere ka Nyarugenge

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Nzeri 2012, mu masaha ya saa tatu za mu gitondo, nibwo uwitwa Mbarushimana John bakundaga kwita Rasta yitwikiye mu nzu, aho yari acumbitse. Impamvu yamuteye kwitwika ntitaramenyekana.

Mbarushimana John wari ucumbitse mu Murenge wa Nyakabanda, Akagari ka Nyakabanda ya mbere, Umudugudu wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge yifungiranye mu nzu arangije aritwika.

Ngo si ubwa mbere yari abikoze, ngo kuko mu minsi ishize yashatse kwitwika akoresheje risansi, abaturanyi barahagoboka, ararusimbuka.

Yabaga wenyine, akaba ngo yacuruzaga amazi ku Kazu aho mu Mudugudu wa Nyakabanda.

Kwiyahura mu Rwanda bisigaye byeze. Abategetsi n’abashakashatsi bakwiriye kubwira rubanda impamvu zituma abantu benshi basigaye biheba kugeza igihe bafashe icyemezo cyo kwiyambura ubuzima.

Tubibutse ko nta n’amezi 6 arashira kuva ubwo umusore witwaga Sadiki Mutabazi yiyahuye yitwitse mu karere ka Rubavu ku Gisenyi kubera itotezwa n’iyamburwa rya buri gihe yagirirwaga na ba local defense hamwe n’inkeragutabara za FPR Inkotanyi.

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*