U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Umuyobozi wa Green Party Habineza Frank ntiyemera ko yari yarahunze

Kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Nzeri, Habineza Frank umuyobozi w’ishyaka Democratic Green Party ritaremerwa mu Rwanda, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku Kacyiru yatangaje ko n’ubwo yari amaze imyaka ibiri hanze y’u Rwanda atari mu buhungiro kuko ayoboye ihuriro ry’amashyaka arengera ibidukikije muri Afurika.

Muri icyo kiganiro cyitabiriwe n’abanyamakuru benshi, Habineza yari kumwe na bamwe mu bagize Biro Politiki y’Ishyaka rye. Mu bibazo byagarutsweho nyuma yo gusobanura ko agarutse mu Rwanda gukora Politiki yo guhangana ariko igamije amahoro, yabajijwe kuba agarutse niba icyari cyatumye ahunga cyararangiye. Habineza yagize ati “Sinigeze mpunga. N’ubwo hari ibibazo birebana na politiki ndetse na Visi Perezida wanjye yari amaze kwicwa, byabaye ngombwa ko njya hanze. Ariko nari mu kazi kuko nahagarariye ihuriro ry’Amashyaka arengera ibidukikije muri Afurika.”

Ku birebana na politiki aje gukina, Habineza avuga ko ataje kuba Perezida wa Repubulika kandi adashaka no kukjya muri Guverinoma ariko ashaka kujya mu Nteko Ishinga Amategeko kuko ariyo ihagarariye abaturage.

Abajijwe niba RPF Inkotanyi imusabye ko bahuza imikoranire, Habineza yagize ati “Ntitwajya muri Alliance na RPF ariko imishinga itegura dushobora kuyitangaho ibitekerezo.”

Ku birebana n’uko imitwe ya politiki ikorera hanze y’igihugu imushinja kuba yari maneko wa RPF, Habineza atangaza ko abantu bafite imitwe ya Politiki ikorera hanze y’u Rwanda ntaho bigeze bahurira kuko ngo nta n’igikorwa cyabo na kimwe yigeze yitabira. Avuga ko bo icyo bakora ahubwo ari ukubangamira abifuza gutaha ariko we atari kwemera gukorera politiki hanze y’igihugu.

Ku birebana n’uko bari bihuje na PS Imberakuri na FDU Inkingi, Habineza yatangaje ko ubwo bwihuze butakiriho Democratic Green Party ari ishyaka rifite umurongo n’ubwo ritavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegeko ndetse n’andi bisangiye ubutegetsi, bahanira gusngaira ibitekerezo byubaka ariko mu mahoro. Haba hari ibigomba kunengwa bikavugwa hagatangwa n’umuti ariko nta guhangana.

Ikindi kandi n’ubwo Habineza avuga ko igipimo cya Demokarasi mu rwanda kirikiri hasi, ashima ko igihugu gifite umutekano, gahunda yo kurwanya ubukene na bo bayishyigikiye, gahunda yo kwivuza, Girinka n’izindi ziteza abaturage imbere. Ku ruhande rwabo ariko hajya habaho ibiganiro ku birebana n’imiyoborere y’igihugu, inzego zose z’abantu zigahuriramo guhera ku mudugudu kugeza ku rwego rw’igihugu. Atanga urugero aho ibyo bikorwa nko muri Senegal na Burkina Faso, aho abatuye igihugu bose bahabwa ijambo ibigenda neza bigashimwa na ho ibitagenda neza bikagaragazwa, bikanengwa, bigashakirwa n’umuti.

Habineza n’ishyaka rye bashyigikiye ko mu mashuri bakwigishwa indimi mpuzamahanga nk’Icyongereza n’Igifaransa ku rugero rumwe kuko bifasha Abanyarwanda aho bagana mu mahanga atandukanye.

Ku birebana n’ikigega Agaciro, Habineza atangaza ko ari igitekerezo cyiza na we agishyigikiye kandi yatanzemo inkunga n’ubwo atigeze agaragaza uko ingana. Yagize ati “Abantu bagomba gukora ibishoboka ngo bikure mu bukene. Kiriya kigega ni cyiza ariko imicungire yacyo ishyirwe mu itegeko ritorwe n’Inteko Ishinga Amategeko. Ikindi kandi twe twifuza ni uko ikigega Agaciro cyaba Banki igoboka igihugu igihe gifite ibibazo by’ubukungu.”

Kuri iyi ngingo kandi Habineza avuga ko iyo Banki itacungwa na Leta kuko yaba ari amafaranga y’abaturage ahubwo Leta yagira ikibazo ikaka inguzanyo kandi ari ngombwa ko izayishyura itanze n’inyungu kugira ngo iyo Banki izahoreho inunguka.

Ku bibazo bitameze neza, Habineza yatangaje ko mu rubuga rwa Politiki hakiri ibibazo nk’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, ubwisanzure bw’itangazamakuru, uburenganzira bwo kwishyirahamwe ; ibyo ngo bikaba bigomba kuganirwaho kugira ngo Demokarasi ishinge imizi.

Source: Igihe.com

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. ayabagabo says:

    Frank we,reka kwihagararaho,FPR yaragutekinitse.Ikibigaragaza ni uko mu minsi mike bazaba baguhembye umwanya muri leta.Uri IKIRUMURAHABIRI gusa.Niba utazi ubugome bwa FPR ugiye kububona,bagiye kuguha umwanya,nyuma baze kugushyiraho icyaha kizagushyira my gihome ubuzima bwawe bwose.URABABAJE.

  2. Muhizi says:

    Umvakoabanyepolitiki kugindimi ebyili
    Iyo udahunga se uba utarajyanye na Rwisereka!
    Mbabajwe nabakujya inyuma!
    Emera ko wahunze nibwo bugabo none ukaba uhungutse
    Baguhe intoryi wirire biragaragaye ko uli rudogo muli politiki!
    Ejo uzaba wibagira ye!
    Bye bye baby!

  3. Gatwa Pontien says:

    Nagumye gushinyagurira umufasha wa Rwisereka nyine.None se uyu ngo yari muri opposition akaba avuga ngo ashyigikiye imbehe Agaciro kari gutuma abantu bakatwa ku mishahara yabo? Yaba yari muri opposition akaba avuga ngo mu Rwanda hari umutekano n’ubutabera ,umusangirangendo we Rwisereka yarakaswe umutwe kugeza ubu abakoze ayo mahano bakaba bataraboneka?Mbega Habineza????????Nagende yibere igitiyo cya RPF nk’abo badepite bose ntarinze kuvuga………

Speak Your Mind

*