U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Umutungo bita uwa FPR-Inkotanyi wihariwe na Kagame n’umuryango we – Rudasingwa

1. Haravugwa ko umutungo wa FPR-Inkotanyi ukabakaba 500 million US $. Mu by’ukuri urarenze, ntawe uzi uko ungana uretse Kagame we ubwe.

2. Uwo mutungo yigwijeho n’uwo yasahuye abanyamulyango ba FPR, kandi akomeje gusahura abanyarwanda, benshi muri bo bakennye cyane. Atazagira uwo abeshya ngo n’umutungo yagabanye kwa se!

3. Hari bake bagiye bamenya iby’uwo mutungo James Musoni na Nshuti Manasse bigamba: jye ku giti cyanjye, Gerald Gahima, Kayumba Nyamwasa, Aloysia Inyumba, na Dr Ben Rugangazi. Ubu Jack Nziza, Manasse Nshuti, James Musoni na Hatari nibo ahatse kumucungira uwo mutungo. Aho uwo mutungo ubitse, uko ukoreshwa bimenywa na Kagame n’uwo yihitiyemo.

4. Uwo mutungo Kagame awitirira FPR-Inkotanyi, kandi yarahemukiye abapfakazi, impfubyi ,basizwe na bagenzi be baguye ku rugamba, aba demob, n’abasirikare bamushyize ku butegetsi. Awukoresha gukandamiza no kwica abanyarwanda. Kwigamba ubwo bukire n’ugushinyagurira abanyamulyango ba FPR n’abanyarwanda muri rusange.

5. Ese ko Kagame ari umutindi ukabije. Umuntu ufite umutungo ungana utya, akirirwa abungana imbehe-AGACIRO (GAKE)DEVELOPMENT FUND- asaba abanyarwanda babeshwaho n’idollari rimwe ku munsi ngo bamuhe duke two bafite ?! Ese azahazwa ni ki?

6. Ese ko abanyamahanga ( USA, UK, Netherlands, ADB, Sweden, Germany, EU) bafashe ibyemezo byo kugabanya cyangwa kuba bahagaritse imfashanyo bahaga u Rwanda, ko afite byinshi yagurije u Rwanda niba arukunda?

7. Uwo mutungo yigwizaho akoresheje CRYSTAL VENTURES na HORIZON GROUP ( ibarizwa muri MINADEF,) niwo mutungo akoresha guteza intambara muri Congo, gutegekesha igitugu afunga abatavuga rumwe nawe, agakurikirana abamuhunze kubica.

8. Abanyarwanda bakwiriye guhagurukira hamwe bakanga gutanga utwabo baduha Kagame ubasahura, ubica, ubatoteza..ahubwo uwo musanzu bawuhe revolution yo kwibohora Kagame n’agatsiko ke kabashyize ku ngoyi.

9. Uwo mutungo yigwizaho azawusiga nk’uko abandi nkawe byabagendekeye: Idi Amini, Mobutu, Quadaffi, Sadam Hussein, Mubarak, Hitler,… Abamwongerera baravomera mu rutete kuko iminsi y’ubutegetsi bwe ibarirwa ku ntoki.

10. Uwo mutungo yigwizaho n’uw’abanyarwanda. Umunsi yavuye ho, tuzawugaruriza ba nyirawo. Naho we n’agatsiko akoresha kwiba no gusahura bazabiryozwa.

Dr Théogène Rudasingwa

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. ayabagabo says:

    NYAKUBAHWA DR THEOGENE,urakoze cyane ku bwa message uduhaye kuko ifite ireme kandi ijambo ryawe riratwubaka cyane kuko nibura twumva ko hari undi munyarwanda utekereza ibitandukanye nibya KAGAME.
    KAGAME arasahura koko kuko azi nza ko atazaguma ku butegetsi kandi ko azavaho nabi.Komereza aho turagushyigikiye tukuri inyuma uretse ko tuba tutazi niba bwira cyangwa ngo bucye tudapfuye.No kugira ngo mbe nandika ibi ni uko nihimbiye izina na email naho ubundi mba narapfuye kera.Imana ikomeze ikuturindire uzatugeze ku Rwanda dutegereje rwa NYUAMA YA KAGAME(RWANDA SANS KAGAME cyangwa RWANNDA D’APRES KAGAME).

Speak Your Mind

*