Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Umutekano muke i Kigali: grenade zakomerekeje abantu 16

Umutekano muke Kigali

Umutekano muke Kigali

Mu mugoroba wo kuri uyu wa kane ahagana mu ma saa mbili mu duce tubiri tw�umujyi wa Kigali haturikiye gerenade zakomerekeje abantu barenga 16. Imwe muri zo yaturikiye ku Kimironko hafi ya Hotel Le Pretemps, indi iturikira ku Kinamba hafi y�inyubako Rwanda Revenue Authority yahoze ikoreramo.

Umuvugizi wa Polisi y�u Rwanda aratangaza ko kuri ubu hari gukorwa iperereza. Abari inyuma y�ibi bitero ntibaramenyekana.

Ku Kinamba abantu bagera kuri 2 bakomeretse bikabije, abandi bakomereka byoroheje.

Mu bakomerekeye ku Kimironko bagera kuri 12, haravugwamo abanyeshuri bo mu ishuri rikuru KIE bane. Bose bajyanwe mu bitaro bya Kibagabaga abandi bajyanwa kuri CHK.

0 comments

There are no comments yet...

Kick things off by filling out the form below.

Leave a Comment