U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Umuhango wo gusoza icyunamo no kwibuka abanyapolitiki bazize Jenoside wabereye i Rebero

Kigali – Nkuko bisanzwe iyo hasozwa icyumweru cyahariwe kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi, none kuwa kabiri tariki 13 Mata 2010 habaye umuhango wo kunamira by�umwihariko abanyapolitiki bazize Jenoside mu 1994. Uwo muhango wabereye ku Rebero mu Mujyi wa Kigali ahashyinguwe imibiri y�abanyapolitiki bazize Jenoside.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w�Ihuriro ry�amashyaka (Forum des partis politiques), Anicet Kayigema yavuze ko mu banyapolitiki bashyinguye ku Rebero harimo 12 bari mu buyobozi bukuru bw�amashyaka ya politiki ataravugaga rumwe na Leta muri icyo gihe ari yo PL, PSD na MDR.

Mu baturukaga muri PL barimo:
Landouald Ndasingwa, Venantie Kabageni, Charles Kayiranga, Andr� Kameya wari n�umunyamakuru, Augustin Rwayitare, Aloys Niyoyita.
Muri PSD hari Felicien Ngango, Frederic Nzamurambaho na Jean Baptiste Mushimiyimana
Naho muri MDR hakaba Faustin Rucogoza.
Hari kandi na Joseph Kavaruganda wari ushinzwe Urukiko rurinda Itegeko Nshinga icyo gihe nawe uhashyinguye.

Agathe Uwiringiyimana wari Minisitiri w�Intebe nawe wabanje gushyingurwa ku Irebero yaje kwimurirwa mu irimbi ry�Intwali i Remera.

Uretse abo 12 bahashyinguye hari kandi abandi bagiye bicirwa hiryano hino mu mujyi wa Kigali nko ku Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, ku Gitega, i Nyamirambo, kuri ONATRACOM, i Gikondo muri Lyc�e de Kigali, Gatenga n�ahandi… bose hamwe bakaba bagera ku bihumbi 14, abandi bakaba bashyinguye hirya no hino mu gihugu.

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*