Ukwivuguruza kwa Kagame ku birebana no kuvana ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’amahoro bihishe iki?
U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Ukwivuguruza kwa Kagame ku birebana no kuvana ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’amahoro bihishe iki?

Mu kiganiro Generali Kagame yahaye ikinyamakuru “Wall streat Journal” muri Amerika, yahakanye yivuye inyuma ko atigeze avuga ko azakura abasirikare b’u Rwanda mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, ONU niramuka isohoye icyegeranyo gishinja abasirikare be ubwicanyi ndengakamere bakoreye impunzi z’abahutu bari muri Kongo.

Icyegeranyo cy’ agateganyo gishinja ingabo za Kagame ubwicanyi ndengakamere na jenoside y’abahutu  kikimara  kugera hanze, Leta y’u Rwanda yahise icyamaganira kure. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga  Louise Mushikiwabo yahise yandikira Umunyamabanga mukuru wa ONU ibaruwa ivuga ko Leta y’u Rwanda ihakana yivuye inyuma ibyo ishinjwa, kandi ko ONU niramuka isohoye ku mugaragaro icyo cyegeranyo nk’uko kimeze ntagihindutse, u Rwanda ruzahita rucyura ingabo zarwo ziri hirya no hino mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, ruhereye ku ziri Darfur.
Amagambo akubiye mu baruwa ya Mushikiwabo yasubiwemo inshuro nyinshi cyane mu itangazamakuru hirya no hino: “… will force us to withdraw from Rwanda’s various commitments to the United Nations, especially in the area of peacekeeping.”

Uwo mugambi kandi washimangiwe n’umuvugizi w’ingabo Lt Col Jill Rutaremara. Ubwo yavugiraga kuri Radiyo BBC Gahuzamiryango, yavuze  ko u Rwanda rwamaze gutanga amabwiriza ku ngabo zarwo ko zitegura kuva muri Darfur n’ahandi ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro. Yakomeje avuga ko imyiteguro yo gutaha bayirangije, ko bategereje gusa ibyo abategetsi bakuru bababwira .

Nyuma y’aho umunyamabanga mukuru wa ONU, Ban Ki moon, yagize uruzinduko mu Rwanda, maze mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru agiye gutaha, avuga agira ati: “… turizera ko u Rwanda ruzisubiraho rukagumisha ingabo zarwo aho ziri gucunga umutekano hirya no hino mu butumwa”.

Igitangaje rero ni uko aho kugira ngo Kagame nibura abwire abanyamakuru ati “twisubiyeho, ntitugifite umugambi wo kuvana ingabo zacu mu butumwa bw’amahoro”, yahisemo gutangariza ikinyamakuru Wall Street Journal cyo muri Amerika ko atabizi kandi ko rwose atigeze abivuga. (soma hano). Yageretseho ko ibyo kuvanayo izo ngabo bizasuzumwa ONU niramuka yiyemeje gucira imanza abatungwa agatoki n’iyo raporo.

“That is not on the table,” Mr. Kagame said in an interview on the sidelines of the U.N. General Assembly. Mr. Kagame said he had never made such a “threat,” but added that if the U.N. decided to pursue the report’s allegations in a court, he would reconsider.!

Uko guhakana atsemba biteye impungenge. Aranga akishyira hanze. Ese u Rwanda ruyoborwa na muntu ki? Ese ni muzima? Ukuri akuvuga ryari? Ko ibi yabihakanye yivuye inyuma kandi byaravuzwe ku mugaragaro kandi bifite inyandiko, abari basanzwe bamwemera bazajya babwirwa n’iki ko atabeshya igihe azajya ahakana ibindi ashinjwa? Gukora nka Ruhwahwanya se biramufashije koko?

Ese uko kwisubiraho kwo guhishe iki? Yasezeranijwe iki? Yijejwe se ko noneho ONU izahindura ibikubiye muri cya cyegeranyo gishinja ingabo ze jenoside ku bahutu muri Congo? ONU se yiteguye kwongera kuzinzika ibya jenoside yakorewe abahutu n’ingabo za Kagame?

Tubiteze amaso. Tuzabimenya neza kuwa gatanu, ku tariki ya 1 Ukwakira, itariki ONU yavuze ko izasohoreraho icyo cyegeranyo akaba n’itariki-rwibutso rw’igihe ingabo za FPR zashoje intambara zitera u Rwanda ziturutse muri Uganda mu mwaka wa 1990.

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. kuku kouate says:

    ariko ubwo kagame na mushikiwe baravuga ibiki ba di. none se nta bindi bihugu bifite ingabo zakora uriya murimo. none ho kagame atangiye kwitakana abazungu mu byamabuye yagaciro, atangiye kwikururira amashumi mu rubanza rwe. biragaragara ko ataraburana na rimwe ngo abone ikibi cyamashumi mu rubanza. ba uretse uzabibona mu rubanza rwa kayumba ejobundi i madrid. ibyo kuvuga ngo azakura ingabo muri sudani niwe uhomba izo miliyari bamuhaga akiyubakira imitamenwa akangaja na ba meneko uruhuri bo kujya kumenesha abibundereza. ibyo avuga ni ibyabana kandi na Ki Moon yaramubeshye ajya i Kigali ngo amwereke ko ingabo zurwanda zikomeye ariko burya nawe yizigamiye izindi ngabo zibihugu 100. ajya no koherezayo u Rwanda yari azi ko iyo raporo ihari kandi yari azi uko bizagenda. Kagme narekeraho kuvuga nkabana nasange Bagosora munywanyi we basnagire akawunga. ariko se abazungu atangiye gukururira mu manza zamabuye bazamureka ajye kubataranga mu nkiko ra. tubyitege. ndabona amaraso yabaperezida burwanda atazava mu gihugu uko ibihe bigenda bisimburana iteka.

Speak Your Mind

*