U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Ubutumwa bwa FDU-Inkingi ku munsi wo kwibuka Kamarampaka

BANYARWANDAKAZI,
BANYARWANDA,

Ku nshuro ya 51 turibuka umunsi wa Kamarampaka, igihe Abanyarwanda bakemuraga impaka ku kibazo cy�ubwami na Repubulika. Bahisemo Repubulika, ishingiye ku kwishyira ukizana. Nyuma y�iyo myaka, turacyayirimo ariko amahame y�ukwishyira ukizana na demokrasi byagiye nka Nyomberi. Icyo tuzirikana cyane uyu munsi ni ubwitange budasanzwe bw�Abanyarwanda b�icyo gihe, bahagurutse, bakigomwa twose, bakitangaho ibitambo kugira ngo icyo baharaniraga kigerweho. Ubwo butwari n�ubu igihugu cyacu kirabukeneye. Abagiye sibo bazagaruka muri Kamarampaka yindi ikenewe ubu. Ni twe n�abazadukomokaho.

Kwihitiramo ubuyobozi butunogeye si umuhango wo guhitamo gusa. Ni imitekerereze ijyana n�icyo abenegihugu baba biyemeje, bakagitangira ibitambo. Natwe Banyarwanda iyo tuva tukagera, tureke kuvugira mu matamatama, kwigunga no gutinya. Duharanire imitegekere iduha ijambo twese ku gihugu cyacu no ku byacyo byose.

Ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bwigaruriye igihugu kuva mu wa 1994 nyuma ya jenoside yahitanye hafi miliyoni y�Abanyarwanda. Ubwo butegetsi bwanze gushingira ku kwishyira ukizana kwa buri munyarwanda ahubwo buhitamo ingoma y�igitugu itonesha bamwe, igahonyora abandi.

Abaharanira Demokrasi nibo bahinduwe abanzi b�igihugu. Ingero ni Abanyapolitiki baheze muri gereza kubera ibitekerezo byabo. Madame Victoire Ingabire Umuhoza, Perezidante wa FDU-Inkingi; Bwana Bernard Ntaganda, Perezida wa PS Imberakuri; Bwana Deo Mushayidi, Perezida wa PDP Imanzi; Bwana Theoneste Niyitegeka wapiganiye kuyobora igihugu muri 2003 agahita afungwa kugeza ubu, n�abandi benshi.

Abarwanashyaka b�amashyaka atavuga rumwe n�ubutegetsi bakomeje guhigwa bukware mu gihugu cyabo. Uyu munsi turazirikana by�umwihariko abarwanashyaka ba FDU-Inkingi Mutuyimana Anselme, Uwiringiyimana Venuste, Ufitamahoro Norbert, Dukundane Moise, Twizerimana Valens, Nahimana Marcel, Byukusenge Emmanuel na Gasengayire Leonille bo mu karere ka Rutsiro, bafashwe mw�ijoro ryo ku wa 15 Nzeri 2012 bakaba bafungiwe I Karongi bazira ko bari mw�ishyaka ryacu.

Uyu munsi wa Kamarampaka wa 51 tuwutuye abanyarwanda bose bafungiwe ibya politiki hamwe n�imiryango yabo. Tuwutuye kandi n�Abanyarwanda bahunze igihugu kubera ubutegetsi bw�igitugu bakaba bakomeje guhigwa bukware mu bihugu bahungiyemo. Tuwutuye Abanyarwanda bose bafite inyota ya demokrasi n�ukwishyira ukizana.

Madame Victoire Ingabire Umuhoza, Prezidante wa FDU-Inkingi ku munsi wa 25 Nzeri 2010, ubwo twibukaga ku nshuro ya 49 Kamparampaka, yibukije ibi:

�Repubulika abakurambere bacu baharaniye igomba kuba Repubulika irangwa na demokarasi, igomba kuba Repubulika yubahiriza uburenganzira bw�ikiremwamuntu, igomba kuba Repubulika iha Abanyarwanda bose amahirwe angana, igomba kuba Repubulika iharanira ubutabera busesuye, Abanyarwanda twese tukareshya imbere y�amategeko. Igomba kuba Repubulika iha Abanyarwanda bose uburenganzira bumwe mu guharanira imibereho myiza ya buri wese�.

Muhaguruke mwese, dutabare igihugu cyacu n�Abanyarwanda bose.

Murakarama.

FDU-Inkingi

Umuyobozi wungirije w�agateganyo

Boniface Twagirimana

Share

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*