U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Ubutegetsi bwa FPR bukomeje ibikorwa byo kuvutsa abanyarwanda uburenganzira bwo kubaho

Mu makuru yanyuze kuri BBC Gahuzamiryango taliki 26 Nzeri 2012 saa mbili n�igice za nimugoroba, bamwe mu bahinzi bo mu karere ka Muhanga batangarije umunyamakuru wa BBC ko basonza kandi barahinze. Uko gusonza akenshi kukaba guturuka ku gahato bashyirwaho n�ubutegetsi bubabuza gusarura imyaka yabo ngo bayitungishe imiryango yabo cyangwa ngo bayikenuze kuko ngo nta burenganzira bafite bwo kujya mu mirima yabo gusarurayo imyaka bahinze kandi ngo n�iyo iyo myaka isaruwe nta burenganzira bwo kuyitungisha imiryango yabo bafite ndetse ngo babategeka kuyigurisha ku biciro biri hasi cyane ku buryo ngo inyungu zitwarirwa n�uwo leta iba yarahaye isoko ryo kugura iyo myaka.

Itemwa ry�intoki rimaze gukenesha abaturage ku buryo bugaragara

Ibi byo kubuza abaturage uburenganzira ku musaruro w�ibyo bihingiye kandi birabaho mu gihe hirya no hino mu gihugu FPR yategetse ko intoki bazitema ngo hagahingwa ibigori. Mu karere ka Rubavu intoki zaratemwe ziracibwa ku buryo mu gace ka Rugerero kabagamo intoki nyinshi kandi nziza zeraga ibitoki byatungaga abatuye ako gace ubu hagizwe ikibuga. Ibi ntibyarangiriye aho kuko bakomereje mu karere ka Rutsiro mu mirenge itandukanye hatemwe insina abazitemesheje aribo bategetsi bavugaga ko ari gahunda ya Kagame kandi ngo banavugaga ko intoki zose zagombaga gutemwa kuko ngo zatumye abagoyi barengwa. Ntabwo byagarukiye aho ariko kuko mu minsi ya vuba kandi mu karere ka Karongi, umurenge wa Bwishyura mu tugali twa Gitarama na Burunga hatemwe intoki babeshya ba nyirazo ko bashaka kuhubaka isoko mpuzamahanga ariko bamaze kuzitema bategeka abaturage guhinga ibigori. Bwarakeye bajya mu kagali ka Kayenzi ahitwa Ntabwiko naho bahatema intoki, bafata mu kibaya cya Nyamarebe kiri mu gace kerekeza za Rubengera ahagana ku kiyaga cya Kivu ariko aho abaturage bihagazeho babwira abategetsi bari baje gutemesha izo ntoki ko nibabikora bahangana nabo wenda bakahagwa kuko ngo n�ubundi nta kubica kurenze kubasiga iheruheru dore ko izo ntoki ngo ari nazo zibatunze zikarihira abana babo amashuri, bakabona za mutuelles n�ibindi. Aho ntibyashobotse ko zitemwa ariko abaturage babona ko igihe leta yabarushije integer izazitema nk�uko byagenze ahandi. Iri temwa ry�intoki rikaba ryarabaye icyorezo hirya no hino mu gihugu aho babeshya ko insina ngo zarwaye indwara ya kirabiranya kandi atari byo.

Soma kandi:

–�Urubyiruko rurahigwa bukware n�abapolisi n�inkeragutabara mu mujyi wa Kigali n�indi mijyi yo mu ntara

Ni iki cyihishe inyuma y�ubugizi bwa nabi ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi bukorera abaturage?

Source: Rwanda in Liberation Process

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*