U Rwanda rwohereje abacungagereza muri Haiti
U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

U Rwanda rwohereje abacungagereza muri Haiti

Kigali – Abakozi bane bo mu rwego rw’igihugu rushinzwe imicungire ya za gereza bahagurutse kuri uyu wa kane i Kigali berekeza muri Haiti mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye aho bajyanywe no kugoboka icyo gihugu giherutse kuzahazwa n’umutingito ukaze. Abo bakozi bahawe manda y’umwaka umwe muri Haiti ishobora kongerwa.
Komiseri mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe imicungire ya za gereza Mary Gahonzire ubwo yasezeraga kuri abo bakozi boherejwe mu butumwa yabahaye impanuro yo kuzitwara neza nkuko bisanzwe ku banyarwanda.

Abo bagiye kuwa kane bazakurikirwa n’abandi babiri vuba aha.Uretse abo, hari n’abandi 34 barimo gutegurwa nabo bashobora kuzoherezwa kujya gufasha mu magereza yo muri Haiti mu gihe kiri imbere.

– Niba ushaka kwohererezwa emails z’ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda, kanda hano.
– Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*