U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

U Buholandi bwemeye gukurikirana Abanyarwanda babuhungiyemo bakekwaho Jenoside

Inkuru yanditswe na Deus Ntakirutimana.

Nubwo bigoranye kuba Leta y’u Buholandi yakohereza Abanyarwanda bahahungiye kuko ikirimo gusuzuma ikibazo cyabo, yatangaje ko yiteguye kubakurikirana ku ruhare bakekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakaba bahabwa ubutabera nyabwo nkuko byakorwa mu Rwanda.

Mu rwego rwo kuganira ku bufatanye buri hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda n’u Buholandi, Minisitiri ushinzwe abinjira n’abasohoka umutekano n’ubutabera w’u Buholandi, Fred Teeven, ari mu ruzinduko rw’umunsi umwe mu Rwanda, kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Mutarama 2014.

Mu kiganiro Minisitiri Fred Teeven yagiranye n’abanyamakuru ubwo bamubazaga ku cyo iki gihugu giteganya gukora mu kohereza Abanyarwanda bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi bahungiye mu Buholande, yavuze ko hari ababayeyo imyaka myinshi bakekwaho kugira uru ruhare ariko barukurukiranwe nubwo bigoranye.

Yagigize ati : “Mu Buholandi hariyo abamazeyo imyaka igera kuri 20 bavugwaho kugira uruhare muri Jenoside. Bafite ubwenegihugu bw’u Buholandi, babaye Abaholandi nyamara haracyari ibibazo mu rwego rwo kuba bakoherezwa mu Rwanda.”

Yakomeje avuga ko ibi bibazo birimo gusuzumwa ku buryo banagezwa imbere y’inkiko z’u Buholandi bakaburanishwa nkuko byakorwa no mu Rwanda. Yakomeje avuga ko bahanze amaso ubutabera.

Kuri iki gitekerezo cy’uko abakekwa baburanishwa nkuko bisabwa, ba Minisitiri b’ibihugu byombi babihuriyeho.

Busingye Johnston, minisitiri w’ Ubutabera mu Rwanda, yavuze ko mu gihe iki cyemezo aricyo gishoboka, nta kibazo biteje mu gihe byaba bikozwe neza.

Yagize ati : “Iyo igihugu cyumva ko umuntu agomba gukurikiranwa akagira umunsi wo kuburana abazwa ibyo yakoze nta nzitizi zigomba kubaho. Turasaba ko aho bari hose bakurikiranwa kuko icyo twifuza ari uko baburana.

Yakomeje avuga ko u Rwanda rwakwifuje ko bazanwa bakaburanira aho bakekwa gukorera ibyaha bakurikiranweho, n’Abanyarwanda bakabona ko ubutabera mu gihugu bukora neza ariko ngo mu gihe iki gihugu cyiyemeje kubakurikirana nabwo ntacyo bitwaye.

Yagize ati : “Biramutse bidashobotse ko bazanwa mu Rwanda nta cyabuza ko aba bantu baburanira aho baba bari aho ariho hose.

U Rwanda n’u Buholandi bifitanye umubano wihariye. Minisitri Fred yatangaje ko ari kimwe mu byabazanye mu Rwanda ngo bakomeze banaganire ku butwererane buri hagati y’ibihugu byombi, cyane mu by’ubutabera kandi ko bukomeye.

Ku ruhande rw’u Rwanda Minisitiri Busingye yatangaje ko uyu mubano w’ibihugu byombi wahereye mu 1994 kandi ukaba umeze neza.

Yagize ati : “Dufite ubufatanye guhera muri 1994. Nicyo gihugu cyahagurutse kikabwira Isi yose ngo ifashe u Rwanda. Igihugu cyahuye n’ibibazo bya Jenoside n’ibindi, kandi byarakozwe.

Bimwe mu byo iki gihugu gikora, Hirimo gufasha mu by’amategeko ; aho bafasha Abanyarwanda mu by’amategeko, abacamanza, abunzi n’abandi, gutanga ubushobozi no kubaka mu bijyanye n’amagereza.

Kubwa Minisitiri Busingye, yavuze ko gushima uko ubutabera bw’u Rwanda bumeze harimo inkunga nini cyane y’u Buholandi, ku buryo bafite umwanya ukomeye cyane.

deus@igihe.com

Source: igihe.com/

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*