U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

William Nkurunziza azahagarira u Rwanda mu Buhinde asimbura Kayumba Nyamwasa

Inama y’Abaminisitiri yasabiye Bwana William NKURUNZIZA guhagararira u Rwanda mu Gihugu cy’u Buhinde k’urwego rwa Ambasaderi. Azaba asimbura Ambasaderi Gen. Kayumba Nyamwasa wahungiye muri Afrika y’Epfo, ubu u Rwanda rukaba rwarasabye ko bamuboha bakamuzana mu Rwanda gucirwa urubanza. William Nkurunziza yigeze kuyobora ikigo RIEPA (Rwanda Investment and Export Promotion Authority) kugeza mu mwaka wa 2007.

Kigali: Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yo kuwa 24 Werurwe 2010

ITANGAZO RY’IBYEMEZO BY’INAMA Y’ABAMINISITIRI YATERANIYE MURI VILLAGE URUGWIRO KU WA 24/03/2010 Ku wa gatatu tariki ya 24 Werurwe 2010, Inama y‘Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME. 1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 05/03/2010 imaze kuyikorera ubugororangingo. 2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho raporo y‘ishyirwa mu […]