U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Kagame riramagana ihohoterwa ry’abayoboke bayo

Amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Kagame aramagana ihohoterwa akomeje gukorerwa. Nkuko itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagagara n’urunana rw’amashyaka yishyize hamwe atavuga rumwe na Leta ya Kagame (FDU-Inkingi, PS Imberakuri, Green Party) riragaragaza ko akomeje kwimirwa mu kugira uruhare mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama 2010, ndetse hakaba hakomeje ifungwa n’itotezwa rya bamwe mu […]

Victoire Ingabire yiyemeje guhagarika gusubiza ibibazo by’ubushinjacyaha

Victoire Ingabire, umuyobozi wa FDU-Inkingi, yatangaje uyu munsi ko yamenyesheje ubushinjacyaha ko ahagaritse gusubiza ibibazo bumubaza. Mu itangazo yashyize ahagaragara, Ingabire yavuze ko ifatwa ry’uwari waje kumuburanira, Professor Peter Erlinder, riteye isoni kandi ko rigamije kumwima uburenganzira ahabwa n’amategeko. Yavuze ko ali Prezida Kagame ari Prokireri Ngoga batangaje ko ubushinjacyaha bufite ibimenyetso simusiga, avuga rero […]

Urukiko rwa Gasabo rwategetse kurekura Victoire Ingabire by’agateganyo

Kigali – Uyu munsi urukiko rwa Gasabo rwafashe icyemezo cyo kurekura by’agateganyo Victoire Ingabire Umuhoza, umukuru w’ishyaka FDU Inkingi. Bamwatse passport ye kandi bamutegeka ko atagomba kuva mu mujyi wa Kigali adasabye uruhusa ubushinjacyaha. Madamu Victoire yategetswe kandi kujya yitaba ubucamanza inshuro ebyiri ku kwezi. Umukuru wa FDU Inkingi yafashwe ejo kuwa gatatu aregwa icyaha […]

Umuyobozi w’ishyaka FDU-Inkingi, Victoire Ingabire yatawe muri yombi

Victoire Ingabire, Chair of FDU-Inkingi Kigali – Kuri uyu wa 3 Madamu Victoire Ingabire Umuhoza yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda. Babaye bamufungiye muli Sitasiyo ya Polisi ku Kicukiro. Nyuma ya saa sita bamushyikirije urukiko rwa Gasabo, aho umushinjacyaha yavuze ko aregwa ibyaha bikomeye birimo gushishikariza abagize imitwe y’iterabwoba kurikora, ivangura n’amacakubiri hamwe n’ingengabitekerezo […]

Kagame na FPR nibo bafite ubwoba buruta ubw’abandi banyarwanda

Mu Kinyarwanda baca umugani ngo iminsi y’igisambo ni 40, kandi ngo ikinyoma ntigihabwa intebe kabiri. Iyi migani yombi ariko reka yunganirwe n’uyu uvuga ko agatinze kazaza ari amenyo ya ruguru. Muri yi minsi iyo witegereje ibimaze iminsi bivugwa n’abayobozi b’u Rwanda, uhereye kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame, usanga koko bwa bwoba Umutegarugori Ingabire Victoire […]

Victoire Ingabire Yandikiye Ikinyamakuru The New Times Abeshyuza Ibyo Cyamwanditseho

Umuyobozi wa FDU Inkingi, Madamu Victoire Ingabire, yandikiye ibarwa ikinyamakuru The New Times, agisaba kugorora ibyo cyamwanditseho kimutiza amagambo atavuze igihe yari yasuye urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi. Iyo nyandiko iri mu rurimi rw’icyongereza. Mushobora kuyisoma aha.

Victoire Ingabire Ntiyemeza Ko Hari Jenoside Yakorewe Abahutu

Umunyamakuru Jules Murekezi wa website yitwa Igihe.com yanditse ku ruzinduko Madamu Victoire Ingabire Umuhoza yagiriye ku Rwibutso rwa Jenoside ku Gisozi, amutiza amagambo atavuze, ku buryo za reactions z’abasomyi bayo barenga 15.000 zerekana ko iyo nyandiko yashyuhije imitwe izikura n’ubukana tutari tugikekera ku banyarwanda. Dore ibyo Igihe.com yanditse mu nyandiko yo kuwa 17 Mutarama 2010 […]