U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Ese urubanza rwa Victoire Ingabire rugeze he?

by Majyambere Juvenal Iyo witegereje imigendekere y’urubanza Kagame yarezemo Ingabire (impamvu mvuga Kagame ni uko ariwe wivugiye ko buki ya Ingabire igiye kurangira kandi biraba koko) usanga hari byinshi bigenda bisobanuka ku buryo n’uzashaka kurugoreka nkana amategeko azamucyaha  ndetse n’amateka akaba atazamworohera. Ibi mbivugiye ko ibyabereye mu rukiko rukuru rwa Kigali mu minsi abunganira Mme […]

Victoire Ingabire Umuhoza Amaze Imyaka Ibiri Ageze mu Rwanda

Mu rwego rwo kwibukira hamwe Imyaka ibiri Victoire Ingabire amaze afashe urugendo rwo kujya mu gihugu cyamubyaye kurwanira ko uburenganzira bw’abanyarwanda bwagera kuri buri muturarwanda wese, ejo kuwa gatandatu tariki ya 21.01.2012 amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kigali (FDU-Inkingi, RNC, PDP-Imanzi) hamwe n’indi miryango idaharanira inyungu ikorera mu Buholandi no mu Bubirigi bahuriye n’abandi banyarwanda […]

Victoire Ingabire yitabye urukiko rukuru rwa Kigali none 16 Gicurasi 2011

Nk’uko byari byaravuzwe, kuri uyu munsi tariki ya 16 Gicurasi, Umuyobozi w’ishyaka FDU-Inkingi Victoire Ingabire yitabye urukiko rukuru rwa Kigali. Nta mwunganira bari kumwe. Umucamanza Angeline Rutazana wari uyoboye urwo rubanza yahaye Ingabire n’abamwunganira ukwezi kumwe gusa kwo gutegura imiburanire ye. Dore mu magambo arambuye uko Umuvugizi yabibonye: Imbanguramatwi za Kagame, zabangamiye Umunyepolitiki Victoire Ingabire […]

Victoire Ingabire yahawe Igikombe cya Demokarasi n’Amahoro muri Canada

Kuwa gatandatu tariki ya 12 Werurwe 2011 i Montréal muri Canada habereye umuhango wo kumurika igikombe cyagenewe Madamu Victoire Ingabire Umuhoza cyiswe “Igikombe Victoire Ingabire Umuhoza cya Demokarasi n’Amahoro – Prix Victoire Ingabire Umuhoza pour la Démocratie et la Paix”. Icyo gikombe cyatanzwe n’Urugaga Mpuzamahanga rw’Abagore Baharanira Demokarasi n’Amahoro – RIFPD (Réseau International des Femmes […]

Video: Ijambo Victoire Ingabire yagejeje ku Banyarwanda ku sabukuru ya 49 ya Kamarampaka – 25 Nzeli 2010

[youtube]Um5S5zgIRcQ[/youtube] Banyarwandakazi, Banyarwanda, Mu mateka y’igihugu cyacu, Abanyarwanda bigeze kugira uburenganzira busesuye bwo guhitamo ubuyobozi bishakiye babona buboneye igihugu cyacu. Hashize imyaka 49 mu Rwanda habaye itora bise KAMARAMPAKA. Icyo gihe Abanyarwanda bagombaga gukemura impaka niba baguma ku ngoma ya cyami cyangwa niba bafata inzira ya Repubulika. Uyu munsi ndagira ngo tuzirikane abakurambere bacu baharaniye […]

Itangazo rya Twagiramungu nyuma y’irahira rya Generali Kagame

par Faustin Twagiramungu. <Banyarwanda, Banyarwandakazi, Ejo taliki ya 6 Nzeli 2010, kuri “Stade Amahoro”, Perezida Paul Kagame watowe abinyujije mu nzira y’uburiganya (afitemo ubuhanga buhanitse), yirengagije ko yicishije Andreya Kagwa Rwisereka wa Green Party, ko yafunze abo yagombaga guhangana nabo mu matora, Victoire Ingabire Umuhoza wa FDU, Bernard Ntaganda wa PS-Imberakuri, aratinyuka azamura akaboko adafunze […]

Nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu mu Rwanda, dukomeze umurego mu kurwanya ingoma y’igitugu

par Faustin Twagiramungu. Faustin Twagiramungu ati: Dukomeze umurego kugira ngo dutsinde ingoma y’igitugu ya Paul Kagame Amatora y’umukuru w’igihugu yararangiye, ariko politike y’abashaka ko ibintu bihinduka mu Rwanda iracyakomeza. Twese abashaka ubwigenge ku giti cy’umuntu, abashaka umubano mu bana b’u Rwanda dukomeje umurego kugira ngo ingoma y’igitugu ya Perezida Pawulo Kagame yiyemeje kuyobora u Rwanda, […]

Igihe kirageze ngo dusezerere ingoyi

par Victoire Ingabire Umuhoza. BANA B’U RWANDA, IGIHE KIRAGEZE NGO DUSEZERERE INGOYI Banyarwanda, Banyarwandakazi, Nshuti z’u Rwanda n’iz’Abanyarwanda, Nyuma y’imyaka 16 mba mu buhungiro, nagarutse mu Rwanda mu mahoro. Ari njye ubwanjye ari n’ishyaka ryacu FDU INKINGI, ayo mahoro ni rwo rumuri rutumurikira mu rugamba rwa politiki rugamije guca akarengane n’ingoyi zose Abanyarwanda bariho. Birazwi […]

Urukiko rwategetse ko umunyapolitiki Bernard Ntaganda akomeza gufungwa

Bernard Ntaganda – Umuyobozi wa PS-Imberakuri Kigali – Kuri uyu wa gatanu Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rumaze gusuzuma ibirego n’ubwiregure bwa Maître Bernard Ntaganda rwategetse ko ku mpamvu z’umutekano we n’uburemere bw’ibyo aregwa yaburana afunze. Rwemeje ko yoherezwa muri Gereza Nkuru ya Kigali, izwi ku izina rya “1930” mu gihe cy’iminsi 30 hagikorwa iperereza, mbere […]

Ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Kagame riramagana ihohoterwa ry’abayoboke bayo

Amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Kagame aramagana ihohoterwa akomeje gukorerwa. Nkuko itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagagara n’urunana rw’amashyaka yishyize hamwe atavuga rumwe na Leta ya Kagame (FDU-Inkingi, PS Imberakuri, Green Party) riragaragaza ko akomeje kwimirwa mu kugira uruhare mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama 2010, ndetse hakaba hakomeje ifungwa n’itotezwa rya bamwe mu […]