U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Sixbert Musangamfura ku birebana no kumanika amagufa y’abishwe mu tubati

Sixbert Musangamfura asanga leta y’u Rwanda ifite inyungu mu gushyiraho politiki yo kwanika amagufa y’abapfuye muri jenoside. [wpaudio url=”http://webdoccenter.com/audio/2011/20110521-musonera-musangamfura-kwibuka-abishwe-bbc-imvonimvano.mp3″ text=”Umva icyo Musonera na Musangamfura bavuga ku kibazo cyo kwanika amagufa y’abapfuye – BBC-Imvo n’Imvano” dl=”0″] Twibutse ibyo umucikacumu Jonathan Musonera yari yavuze abyamagana: “Ntabwo jenoside yabaye mu Rwanda gusa hari n’ahandi jenoside yabaye. Hari uburyo […]

Gervais Condo ku kibazo cyo kumanika amagufa y’abazize jenoside

Gervais Condo asanga abayobozi b’u Rwanda barahahamutse! Rwanda: Urwibutso rwa jenoside Mbere yo kwumva ibyo Condo yavuze kuri uriya ‘muco’ wadutse wo kwanika amagufa y’abazize jenoside, twibutse ibyo umucikacumu Jonathan Musonera yari yavuze abyamagana: “Ntabwo jenoside yabaye mu Rwanda gusa hari n’ahandi jenoside yabaye. Hari uburyo bwo kwandika amazina ku bagashyiraho n’amafoto ariko batagiye bashyira […]

Agahinda k’abacikacumu b’i Rwanda kubera guhatirwa kwanika uduhanga tw’ababo mu nzibutso

Nyuma y’inyandiko yasohotse yitwa Nta mudeli wo kwanika amagufa, twashoboye kwumva ikiganiro BBC yagiranye na bamwe mu barokotse jenoside. Umwe yasobanuye intimba aterwa no kuba Leta y’u Rwanda yarahatiye umuryango we gutaburura ababyeyi be aho bari bashyinguwe mu cyubahiro kugira ngo bajye kumanika amagufa yabo mu tubati two mu rwibutso. Undi nawe yasobanuye uburyo leta […]

Nta mudeli wo kwanika amagufa

Ese birakwiye kwanika amagufa y’abacu bapfuye? Mu minsi ishize havuzwe byinshi ku byerekeranye n’inzibutso za jenoside mu gihugu cyacu. Abantu benshi batangiye kwamagana ku mugaragaro umuco wo kwanika abacu bapfuye cyangwa kubafungira mu tubati aho kubashyingura mu cyubahiro nk’uko umuco wacu ubiteganya.. Hari umuntu witwa uherutse gutanga igitekerezo cye muri Forum. Njye cyaranshimishije cyane kuko […]