U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Umutungo bita uwa FPR-Inkotanyi wihariwe na Kagame n’umuryango we – Rudasingwa

1. Haravugwa ko umutungo wa FPR-Inkotanyi ukabakaba 500 million US $. Mu by’ukuri urarenze, ntawe uzi uko ungana uretse Kagame we ubwe. 2. Uwo mutungo yigwijeho n’uwo yasahuye abanyamulyango ba FPR, kandi akomeje gusahura abanyarwanda, benshi muri bo bakennye cyane. Atazagira uwo abeshya ngo n’umutungo yagabanye kwa se! 3. Hari bake bagiye bamenya iby’uwo mutungo […]

Ubushobozi bwo guha abanyeshuri inguzanyo ya buruse sibwo bubuze

par Joseph Ngarambe Kagame aretse gusahura no gusesagura, abanyeshuri bose basubizwa inguzanyo ya buruse netse bakanongezwa. Uyu mwaka w’2011 watangiye nabi cyane ku banyeshuri benshi ba za Kaminuza n’amashuri makuru. Kandi ibyo byari byitezwe, nyuma y’uko Leta ya Kagame itangaje ikurwaho ry’inguzanyo ya buruse, ku buryo butunguranye. Mu mwaka ushize, iyo nguzanyo yagenerwaga abanyeshuri 24 […]

Indege za Generali Kagame zavanywe Afurika y’Epfo zimurirwa mu Bugereki

par Johnson, Umuvugizi Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvigizi aturuka muri bamwe mu byegera bya Kagame bidashimishijwe n’uburyo akomeje kwikubira umutungo w’igihugu mw’izina rya FPR, yemeza ko bamaze kwimurira indege za Perezida wacu muri Greece. Amakuru atugeraho yemeza ko sosiyete ya Perezida Kagame REPLI INVESTMENT 29(pty)Ltd imaze kwimura indege ze zari zifite icyicaro muri Afurika y’epfo,  […]