U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Ishyaka Isangano-ARRDC ryahagurukiye gahunda yo gukomatanyiriza inganda z’ingoma-nkotanyi

ISHYAKA ISANGANO-ARRDC RIHAMAGARIRA ABAYOBOKE BARYO, ABANYARWANDA BOSE N’INCUTI ZABO MURI RUSANGE KWANGA KUGURA IBICUZWA BIKORWA N’INGANDA Z’AGATSIKO. Banyarwandakazi, Banyarwanda dukunda, Ubuyobozi Bukuru bw’Ishyaka ISANGANO-ARRDC burasaba Abayoboke baryo aho bari hose mu Rwanda no ku migabane itandukanye kw’isi, burasaba kandi Abanyarwandakazi n’Abanyarwanda ndetse n’incuti zabo kwifatanya n’abandi banyarwanda batangije igikorwa cyo kwanga kugura ibicuruzwa biva mu […]

FPR Inkotanyi ifite umutungo uhambaye – The Financial Times

Ikinyamakuru The Financial Times kivuga ko FPR ari umwe mu mitwe ya politiki ifite ubukire buhambaye mu karere no ku isi muri rusange. The Financial Times iravuga ko FPR ifite ikigo cy’ishoramari, Cyrstal Ventures, gifite umutungo urenga amadolari miliyoni magana atanu. Ibigo by’ubucuruzi bya Crystal Ventures harimo icyubaka imihanda, uruganda rw’amabuye n’amategura, amaduka acuruza ikawa […]

London: Generali Kagame aratanga ikiganiro mu nama mpuzamahanga ku ishoramari muri Afurika

None kuwa mbere tariki 21/3/2011 i London harabera inama y’umunsi umwe ihuza abayobozi mu nzego z’ishoramari muri Afurika bagera ku 100, aho bari buganire ku buryo bakongera ishoramari muri Afurika. Biteganijwe ko iyo nama iri bwitabirwe n’abaminisitiri bashinzwe ishoramari mu bihugu bimwe na bimwe by’Afurika, harimo ibyateye imbere n’ibindi bifite imbogamizi mu bukungu. Mu baminisitiri […]