U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Pasitoro Uwinkindi yagejejwe ku rukiko rwa Arusha

Pasitoro Jean Bosco Uwinkindi uherutse gufatirwa muri Uganda akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yo mu 1994, yoherejwe ku Rukiko Mpanabyaha ku Rwanda rwa Arusha (TPIR). Yagejejwe mu buroko bwa TPIR ku wa Gatanu nimugoroba. Pasitoro Uwinkindi yavutse mu 1951. Yafatiwe muri Uganda ku wa gatatu w’icyumweru gishize. Araregwa ubufatanye mu gucura imigambi mibisha ya Jenoside, […]

U Rwanda rwarekuye Umunyamategeko w’umunyamerika Peter Erlinder

Erlinder ari hamwe n’Umwunganizi we i Kigali Kigali – Urukiko Rukuru rwa Repubulika ruyobowe n’umucamanza Johnson Busingye rwategetse irekurwa rya Professor Peter Erlinder ku mpamvu z’uburwayi. Ukurekurwa kwe ariko ntikuvanaho ko akomeza gukurikiranwa ku byaha aregwa byo “gupfobya no guhakana Jenoside” yabaye mu Rwanda mu mwaka wa 1994. Iryo fungurwa rya Prof. Peter Erlinder rije […]

Urukiko Mpanabyaha ku Rwanda rwa Arusha (TPIR) rurasaba Leta y’u Rwanda kurekura Peter Erlinder

Kigali – Urukiko Mpanabyaha ku Rwanda rwa Arusha, rubigiriwemo inama na Loni, rwasabye Leta y’u Rwanda gufungura bidatinze avoka w’umunyamerika Peter Erlinder, wafatiwe i Kigali tariki 28 Gicurasi, akaba akurikiranweho icyaha cyo guhakana Jenoside yo mu 1994. Urukiko rwa Arusha rurasanga ko byaje kugaragara ko ibyo avoka Erlinder aregwa ari ibyo yagiye atangaza mu rwego […]