U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Omar Leo wo muri Green Party yaba yarashimutswe

Oustazi Omar Leo 27 Mutarama 2013 – Oustazi Omar Leo, Umunyamabanga ushinzwe itumanaho muri Democratic Green Party of Rwanda ngo yaba atarimo kuboneka kuva taliki 19 Mutarama 2013 uretse gusa kuri telefone ye igendanwa nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’iryo shyaka Frank Habineza. N’ubwo amakuru ataramenyekana neza ariko hari inkuru zivuga ko umwe mu bayobozi b’ishyaka ry’ibidukikije mu Rwanda […]

Rwanda Day in Chicago: Tumenye abo Kagame ashora mu guhungabanya umutekano w’abari hanze

par Habimana Rukundo Ibitaramo ngarurashusho mu mahanga – Rwanda Day in Chicago Rwanda Day in Chicago umuntu agenekereje mu kinyarwanda bivuga ngo ‘Umunsi nyarwanda mu karere ka Chicago’. Chicago ni umurwa mukuru wa leta ya Illinois aho Prezida wa America Bwana Barack Obama akomoka. Ukaba kandi ari umwe mu migi minini mu gihugu cya America. […]

Kuba Leta ya Kagame igereranya Osama bin Laden n’abatavuga rumwe nayo bihatse iki?

par Johnson, Europe Kuba Leta ya Kagame igereranya Osama Bin Laden n’abatavuga rumwe nayo, ni ikimenyetso cy’uko idateze kunamura Icumu!!! Ibifitanye isano: Kagame regime claims its opponents are terrorists and deserve Osama bin Laden fate Kuwa kabiri tariki ya 3 Gicurasi, ikinyamakuru cya Perezida Kagame, The New Times, cyasohoye inyandiko igereranya iyicwa rya Osama Bin […]

Umwarimu wa Kaminuza y’i Butare amaze ukwezi n’igice anyerejwe n’abambari ba Kagame

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi, aremeza ko abambari ba Perezida Paul Kagame banyereje mu minsi ya vuba umwarimu muri kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare, Lambert Havugintwari. Umugore we akaba yaritabaje inzego zitandukanye zikoreshwa na Kagame, atabaza ashakisha aho umugabo we aherereye n’icyo bamutwariye, ariko zikaba zikomeje kumurindagiza.   Igisirikare cy’u Rwanda gifite ubunararibonye mu bikorwa […]

Itangazo rya Twagiramungu nyuma y’irahira rya Generali Kagame

par Faustin Twagiramungu. <Banyarwanda, Banyarwandakazi, Ejo taliki ya 6 Nzeli 2010, kuri “Stade Amahoro”, Perezida Paul Kagame watowe abinyujije mu nzira y’uburiganya (afitemo ubuhanga buhanitse), yirengagije ko yicishije Andreya Kagwa Rwisereka wa Green Party, ko yafunze abo yagombaga guhangana nabo mu matora, Victoire Ingabire Umuhoza wa FDU, Bernard Ntaganda wa PS-Imberakuri, aratinyuka azamura akaboko adafunze […]

Igihe kirageze ngo dusezerere ingoyi

par Victoire Ingabire Umuhoza. BANA B’U RWANDA, IGIHE KIRAGEZE NGO DUSEZERERE INGOYI Banyarwanda, Banyarwandakazi, Nshuti z’u Rwanda n’iz’Abanyarwanda, Nyuma y’imyaka 16 mba mu buhungiro, nagarutse mu Rwanda mu mahoro. Ari njye ubwanjye ari n’ishyaka ryacu FDU INKINGI, ayo mahoro ni rwo rumuri rutumurikira mu rugamba rwa politiki rugamije guca akarengane n’ingoyi zose Abanyarwanda bariho. Birazwi […]

ONU irasaba iperereza ku iyicwa ry’abanyapolitiki n’abanyamakuru mu Rwanda

Umunyamabanga mukuru wa ONU arasaba iperereza ku rupfu rwa visi perezida w’ishyaka riharanira demokrasi n’ibidukikije, Andre Kagwa Rwisereka, n’umwanditsi mukuru wungirije w’ikinyamakuru Umuvugizi Jean Leonard Rugambage bishwe mu minsi ishize. Ban Ki-moon yabitangarije muri Espagne aho ari mu nama ku nshingano z’amajyambere umuryango w’abibumbye wihaye ziswe iza kino kinyagihumbi. Ministri w’intebe wa Espagne niwe wagombaga […]

Visi-Perezida wa Green Party bamuciye umutwe

Umurambo wa Visi-Perezida w’ishyaka ryita ku bidukikije Green Party, Andre Kagwa Rwisereka, wari warabuze guhera kuwa mbere, ubu wabonetse. Ishyaka rye riravuga ko umurambo we wabonetse hafi y’ahatowe imodoka ye ejo kandi ko yapfuye bamuciye umutwe. Twabibutsa ko mu ijoro ryo kuwa mbere rishyira kuwa kabiri aribwo uyu mugabo yabuze, kuko bucyeye bwaho habonetse gusa […]