U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Ishyaka RDI Rwanda Rwiza rirahamagarira ubufatanye mu gushakira umuti ikibazo cya M23 irwanya leta ya Congo.

Kuri iyi tariki ya 27 Nzeri 2012, hateganijwe umubonano hagati ya Bwana Ban Ki-moon, Umunyamabanga mukuru wa LONI, na bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo, kugira ngo barebere hamwe uburyo bakemura ikibazo cy’intambara Perezida Kagame w’u Rwanda yateje muri Congo ashyigikira abiyise M23. Aba bakaba bayobowe n’uwitwa Ntaganda Bosco wigize Umututsi w’Umunyekongo (Tutsi congolais) kubera gusa […]

Umutungo bita uwa FPR-Inkotanyi wihariwe na Kagame n’umuryango we – Rudasingwa

1. Haravugwa ko umutungo wa FPR-Inkotanyi ukabakaba 500 million US $. Mu by’ukuri urarenze, ntawe uzi uko ungana uretse Kagame we ubwe. 2. Uwo mutungo yigwijeho n’uwo yasahuye abanyamulyango ba FPR, kandi akomeje gusahura abanyarwanda, benshi muri bo bakennye cyane. Atazagira uwo abeshya ngo n’umutungo yagabanye kwa se! 3. Hari bake bagiye bamenya iby’uwo mutungo […]

Ishyaka PS Imberakuri ryayobewe aho Umuyobozi waryo Bernard Ntaganda yajyanywe

COMMUNIQUE DE PRESSE N° 023/P.S.IMB/012 Nyuma y’aho ubuyobozi bwa gereza nkuru ya Kigali bufatiye umugambi wo gutoteza umuyobozi w’ishyaka PS Imberakuri Me Bernard NTAGANDA bubinyujije kuri UWUMUREMYI Vital inkuru igasakara hose, ndetse n’ishyaka rikabyamagana mw’itangazo ryasohoye kuwa 20/09/2012, ishyaka PS Imberakuri rirongera kumenyesha abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ko amakuru akomeje kutugeraho ari uko ubuyobozi bwa […]

Uko Perezida Paul Kagame yariyivuganye Perezida Buyoya.

Byanditswe na Noble Marara. “Perezida Kagame uzwiho ikinyabupfura gike no kutubaha icyiremwa muntu, nyuma yimyaka 4 gusa yivuganye Perezida Habyarimana,muwi 1998 yashatse gukurikizaho na Perezida Boyoya” Ubwo mumwaka 1998 Urwanda ruri Congo, Perezida Kagame yananiwe kumvikana na Perezida Buyoya muburyo bwo kumutera ingabo mubitugu, muri 1996 muntambara yambere muri Congo :Burundi , Rwanda na Uganda […]

Rwanda: Imyigaragambyo yo kwamagana Kagame i Boston

Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye i Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Perezida Kagame yakiriwe n’abanyarwanda benshi bari baturutse imihanda yose mu bihugu nka Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Igice kimwe muri aba banyarwanda cyarimo abo ubutegetsi bw’u Rwanda bwari bwaguriye, bubishyurira amatike, amacumbi n’ibibatunga, kugirango bazerekane ko umwami wabo (Kagame) bamukunda […]

Rwanda: Leon Mugesera yahawe amezi abili gusoma dosiye ye y’amapaje ibihumbi 40

Mugesera yahawe amezi abiri yo gusoma impapuro ibihumbi 40 ategura urubanza N’ubwo hari byinshi Leon Mugesera yifuza ko yahabwa ngo urubanza rwe rutangire kuburanishwa mu mizi, dosiye yaturutse muri Canada ifite impapuro zisaga ibihumbi 40, yahawe amezi abiri yo kuyisoma uko yakabaye ngo abashe kuburana. Ubwo kuwa 18, Mugesera n’umwunganira bagaragazaga ko dosiye yaturutse muri […]

Itanga ry’inkunga ku barimu muri Agaciro Development Fund ryifashe rite?

Ubwanditsi bwa IGIHE, burisegura ku basomyi ndetse n’abarebwa n’igikorwa cyo gutanga inkunga yo gushyigikira Ikigega Agaciro Development Fund, kubera inkuru yatambutse ku rubuga kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Nzeri 2012. Iyi nkuru yari ifite umutwe ugira uti “Abarimu basonewe gutanga amafaranga mu kigega Agaciro”. Nk’uko byagaragajwe na benshi, iyi nkuru yateje urujijo kuri […]

U Bwongereza bwarekuye icya kabiri cy’inkunga bwari bwafungiye u Rwanda

Hari hashize iminsi ibihugu birimo u Bwongereza bifunze zimwe mu nkunga byahaga Lera y’u Rwanda biyishinja gufasha umutwe wa M23 urwanya Leta ya Congo hashingiwe kuri Raporo yatanzwe n’impuguke z’umuryango w’Abibumbye ku bibazo by’umutekano mu Burasirzuba bwa Congo. Amakuru dukesha Radio BBC ni uko kuri uyu wa kabiri u Bwongereza bwisubiyeho bukaba bwatangaje ko bwongeye […]

Rwanda-RDC: Urwanda rutangiye gukura abasilikare barwo muri Congo !

Noneho u Rwanda rwemeye gucyura ingabo zarwa zabaga muri Congo Kuri uyu wa gatanu taliki ya 31/08/2012 u Rwanda rwatangiye gukura abasilikare barwo mu burasirazuba bw’igihugu cya Congo (RDC). Urwanda ruravugako rwatangiye gutahura abasilikare 280 boherejwe muri Congo mugutera ingabo mu bitungu ingabo za Congo mu rwego rwo kurwanya FDLR. Amakuru veritasinfo ikesha urubuga « […]

Ibisobanuro by’u Rwanda ku bufatanye bwarwo na M23 ntibinyuze akanama ka ONU

Akanama ka ONU gashinzwe gufatira u Rwanda ibihano karasanga ibisobanuro by’u Rwanda nta reme bifite Tshibanda (DRC) and Mushikiwabo (Rwanda) Kuri uyu wa kabiri taliki ya 28/08/2012 akanama ka ONU gashinzwe gufatira ibihano u Rwanda kubera gufasha umutwe wa M23 kateze amatwi ibisobanuro by’u Rwanda ku birego karegwa n’impuguke za ONU na Leta ya Congo […]