U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Murumuna wa Kayumba Nyamwasa ariwe Lt Col Rugigana mu rukiko rw’ikirenga i Kigali

Kuri uyu wa mbere tariki 21 Werurwe 2011, Urukiko rw’Ikirenga  rwatangiye kuburanisha Lieutenant-Colonel Rugigana Ngabo warujuririye ku cyemezo cy’uko akomeza gufungwa  cyafashwe n’urukiko rukuru rwa gisirikare ku italiki ya 3 z’uku kwezi. Urwo rubanza ruraburanishirizwa mu muhezo nyuma y’icyemezo cy’abacamanza hashingiwe  ku cyifuzo cy’ubushinjacyaha muri urwo rubanza. Uru rubanza rwakomereje mu muhezo hashingiwe ku ngingo […]

Urubanza rwa Lt Col Rugigana Ngabo, murumuna wa General Kayumba Nyamwasa, rwatangiye kuburanishwa i Kigali

Lt Col Rugigana Ngabo Kuri uyu wa kane tariki 27 Mutarama 2010 mu rukiko rukuru rwa gisirikare i Kigali hatangiye urubanza rwa Lt. Col Rugigana Ngabo uregwa icyaha cyo kuvutsa igihugu umudendezo. Lt Col. Rugigana afite imyaka 46 akaba ari murumuna wa Lt. Gen. Kayumba Nyamwasa wahungiye muri Afurika y’epfo akaba aherutse gukatirwa n’uru rukiko. […]

Nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu mu Rwanda, dukomeze umurego mu kurwanya ingoma y’igitugu

par Faustin Twagiramungu. Faustin Twagiramungu ati: Dukomeze umurego kugira ngo dutsinde ingoma y’igitugu ya Paul Kagame Amatora y’umukuru w’igihugu yararangiye, ariko politike y’abashaka ko ibintu bihinduka mu Rwanda iracyakomeza. Twese abashaka ubwigenge ku giti cy’umuntu, abashaka umubano mu bana b’u Rwanda dukomeje umurego kugira ngo ingoma y’igitugu ya Perezida Pawulo Kagame yiyemeje kuyobora u Rwanda, […]

Mwene nyina wa Kayumba Nyamwasa, Lt Col Rugigana Ngabo, yatawe muri yombi

Kigali – Kuri uyu wa gatanu tariki 20/8/2010, Inzego z’ubutabera za gisirikare zataye muri yombi Lt Col Rugigana Ngabo wari umuyobozi (Commanding Officer) wa Engineering Regiment, akaba na mwene nyina wa General Faustin Kayumba Nyamwasa ubu wahungiye muri Afurika y’Epfo, aho aherutse kurusimbuka igihe yarasirwaga imbere y’iwe avuye guhaha. Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Colonel […]