U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Rwanda: Abayoboke ba FDU – Inkingi bakomeje guhigwa bukware hirya no hino.

Uyu munsi tariki ya 15 Nzeri 2012 hafi saa moya n’igice z’ijoro, Bwana Mutuyimana Anselme atuye mu Mudugudu wa Mukungu, Akagali Kivugiza, Umurenge Nyabirasi, Akarere Rutsiro yatawe muri yombi n’abapolisi bakorera muri uyu murenge azizwa ko ngo ari mu ishyaka ritavuga rumwe na FPR. Tumaze kumenya kandi ko undi muyoboke wa FDU –Inkingi witwa Gasengayire […]