U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Abategetsi b’u Rwanda bashenye nijoro imva ya Perezida wa mbere w’U Rwanda Dominiko Mbonyumutwa

Umubyeyi Dominiko Mbonyumutwa: Yagizwe Prezida wa mbere wa Repubulika y’u Rwanda kuri 28 Mutarama 1961 igihe rubanda yavanagaho ingoma ya cyami. Imva ya Dominiko Mbonyumutwa, Perezida wa mbere w’u Rwanda rwigenga yari muri Stade yitiriwe Demokrasi mu mujyi wa Gitarama (ubu hiswe Muhanga) yataburuwe kuwa gatandatu mu ijoro rwagati nk’uko twabimenyeshejwe na BBC. Ibisigazwa by’umurambo […]