U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Bibaye impamo, amashyaka PDP-Imanzi na RDI-Rwanda Rwiza agiye mu Rwanda

Ubutumwa bwa PDP-Imanzi hamwe na RDI-Rwanda Rwiza Kuri uyu wa kane tariki ya 13 Kamena 2013, amashyaka PDP- Imanzi na RDI-Rwanda Rwiza yagiranye ikiganiro n�abanyamakuru i Buruseli mu Bubiligi. Muri icyo kiganiro, yatangaje ko itsinda rya mbere ry�abayahagarariye rizaba ryageze i Kigali ku wa gatanu tariki ya 21 Kamena 2013, ku manywa y�ihangu. Abanyamakuru bifuje […]

RDI-Rwanda Rwiza iti: “Ntidukwiye kuvangura abapfu, tugomba kwibuka bose”

Kuri iyi tariki ya 06 Mata 2013, birakwiye kongera kwibuka inzirakarengane z’Abanyarwanda BOSE, baba abatutsi, baba abahutu, baba abatwa, zahitanywe n�ubwicanyi ndengakamere bwayogoje u Rwanda mu mwaka w’1994, no mu myaka yakurikiyeho, ubwo bwicanyi bugatikiza abanyarwanda ibihumbi n�ibihumbagiza imbere mu gihugu no mu nkambi z�impunzi, ndetse no mu mashyamba y�igihugu cya Congo. Nk’uko byanditswe n’abashakashatsi […]

Amashyaka PDP-Imanzi na RDI-Rwanda Rwiza mu kwibuka jenoside yo mu Rwanda

Kwibuka :PDP-IMANZI na RDI-RWANDA RWIZA yifatanyije n�Abanyarwanda mu kwibuka jenoside yahekuye u Rwanda mu mwaka w�1994. Banyarwanda, Banyarwandakazi,Muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 19 jenoside yakorewe Abatutsi, buri mwenegihugu aho ari hose, nafate akanya, nibimushobokera ajye mu ruhame hamwe n�abandi, maze twese tuzirikane Abanyarwanda bose bahitanywe n�iyo jenoside. Twibuke ko mu ijoro ryo ku […]

Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza rya Twagiramungu rikomeje imyiteguro yo kujya gukorera politiki mu Rwanda

ITANGAZO RY’ISHYAKA RDI Tariki ya 13 Ukwakira 2012, Inama y�ubuyobozi bw�ishyaka RDI-Rwanda Rwiza yateraniye i Buruseli mu Bubiligi, isuzuma ingingo zinyuranye, zirimo izi zikurikira : 1.Raporo ya Prezida w�ishyaka ku ruzinduko we n�intumwa yari ayoboye bagiriye muri Leta Zunze Ubumwe z�Amerika no muri Canada kuva kuwa 19 Nzeri kugeza kuwa 06 Ukwakira 2012. 2.Uko ishyaka […]

Ishyaka RDI Rwanda Rwiza rirahamagarira ubufatanye mu gushakira umuti ikibazo cya M23 irwanya leta ya Congo.

Kuri iyi tariki ya 27 Nzeri 2012, hateganijwe umubonano hagati ya Bwana Ban Ki-moon, Umunyamabanga mukuru wa LONI, na bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo, kugira ngo barebere hamwe uburyo bakemura ikibazo cy�intambara Perezida Kagame w�u Rwanda yateje muri Congo ashyigikira abiyise M23. Aba bakaba bayobowe n�uwitwa Ntaganda Bosco wigize Umututsi w�Umunyekongo (Tutsi congolais) kubera gusa […]

Ubutumwa bw’Umuyobozi wa RDI Rwanda Rwiza Faustin Twagiramungu ku Isabukuru y’imyaka 50 y’Ubwigenge bw’u Rwanda

IJAMBO RIGENEWE ABANYARWANDA MU GIHE TWIZIHIZA YUBIRE Y�IMYAKA 50 Y�UBWIGENGE BW�U RWANDA (1962-2012) Banyarwanda, Banyarwandakazi, Kwizihiza imyaka mirongo itanu y�ubwigenge bw�igihugu cyacu kuri uyu wa mbere Nyakanga 2012 ni igikorwa gihambaye kizakomeza kwibukwa mu mateka y�U Rwanda.�Mu kwifatanya n�Abanyarwanda muri iki gikorwa, ishyaka RDI ryifuje ko twasubiza amaso inyuma, tukibukiranya intambwe z�ingenzi zatewe mu kwigobotora�ingoma […]