U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Umunyamategeko Peter Erlinder aremeza ko azicwa naramuka agarutse mu Rwanda

Peter Erlinder igihe yari afungiwe i Kigali Umushinjacyaha mukuru Martin Ngoga aherutse kuvuga ko umunyamategeko w’umunyamerika Peter Erlinder agiye kuzahamagarwa n’ubutabera bw’u Rwanda kugirango yisobanure ku byo aregwa, harimo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Yongeyeho ko naramuka yanze kugaruka mu Rwanda bizamenyeshwa Polisi Mpuzamahanga (Interpol) ikaba ariyo imufata, ngo kandi ibyo Erlinder […]

Igihe kirageze ngo dusezerere ingoyi

par Victoire Ingabire Umuhoza. BANA B’U RWANDA, IGIHE KIRAGEZE NGO DUSEZERERE INGOYI Banyarwanda, Banyarwandakazi, Nshuti z’u Rwanda n’iz’Abanyarwanda, Nyuma y’imyaka 16 mba mu buhungiro, nagarutse mu Rwanda mu mahoro. Ari njye ubwanjye ari n’ishyaka ryacu FDU INKINGI, ayo mahoro ni rwo rumuri rutumurikira mu rugamba rwa politiki rugamije guca akarengane n’ingoyi zose Abanyarwanda bariho. Birazwi […]

U Rwanda rwarekuye Umunyamategeko w’umunyamerika Peter Erlinder

Erlinder ari hamwe n’Umwunganizi we i Kigali Kigali – Urukiko Rukuru rwa Repubulika ruyobowe n’umucamanza Johnson Busingye rwategetse irekurwa rya Professor Peter Erlinder ku mpamvu z’uburwayi. Ukurekurwa kwe ariko ntikuvanaho ko akomeza gukurikiranwa ku byaha aregwa byo “gupfobya no guhakana Jenoside” yabaye mu Rwanda mu mwaka wa 1994. Iryo fungurwa rya Prof. Peter Erlinder rije […]

Urukiko Mpanabyaha ku Rwanda rwa Arusha (TPIR) rurasaba Leta y’u Rwanda kurekura Peter Erlinder

Kigali – Urukiko Mpanabyaha ku Rwanda rwa Arusha, rubigiriwemo inama na Loni, rwasabye Leta y’u Rwanda gufungura bidatinze avoka w’umunyamerika Peter Erlinder, wafatiwe i Kigali tariki 28 Gicurasi, akaba akurikiranweho icyaha cyo guhakana Jenoside yo mu 1994. Urukiko rwa Arusha rurasanga ko byaje kugaragara ko ibyo avoka Erlinder aregwa ari ibyo yagiye atangaza mu rwego […]

Ubutegetsi bwa FPR buritwaza amatora bugacuza abaturage utwari tubatunze

Kigali – Muri iyi minsi hari inkundura y’ishyaka FPR-Inkotanyi riri gukora ibishoboka byose ngo ripfukirane abanyarwanda ribavutsa uburenganzira bwo kugira ubwisanzure mu bikorwa byose bijyanye no kuzihitaramo uzabayobora mu myaka irindwi iri imbere. Ubu abakozi ba leta bose bakaswe 1/3 cy’umushahara ubatunze byitwa ko ari ugushyigikira amatora . Uko gukata imishahara y’abakozi mu buryo butemewe […]

Victoire Ingabire yiyemeje guhagarika gusubiza ibibazo by’ubushinjacyaha

Victoire Ingabire, umuyobozi wa FDU-Inkingi, yatangaje uyu munsi ko yamenyesheje ubushinjacyaha ko ahagaritse gusubiza ibibazo bumubaza. Mu itangazo yashyize ahagaragara, Ingabire yavuze ko ifatwa ry’uwari waje kumuburanira, Professor Peter Erlinder, riteye isoni kandi ko rigamije kumwima uburenganzira ahabwa n’amategeko. Yavuze ko ali Prezida Kagame ari Prokireri Ngoga batangaje ko ubushinjacyaha bufite ibimenyetso simusiga, avuga rero […]

U Rwanda rwafashe Umunyamerika Peter Erlinder uburanira Victoire Ingabire

Polisi y’u Rwanda yafashe Professor Peter Erlinder, Umunyamerika wari wageze i Kigali mu ntangiro y’iki cyumweru, ajyanwe no kuburanira umuyobozi wa FDU Inkingi, Victoire Ingabire. Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda iravuga ko ikurikirana icyo kibazo. Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, Eric Kayiranga, yatangaje ko Professor Erlinder yafashwe kubera ko “ahakana jenoside […]

Ibuka yakoresheje urugendo rwo kwamagana umunyamerika Peter Erlinder waje kuburanira Ingabire

Peter Erlinder: “How I am treated will tell us a lot about the nature of the Rwandan government…” Kigali – Kuri uyu wa gatanu tariki 28/5/2010, Ibuka ifatanije n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga baba mu Rwanda bakoze urugendo rwo mu mutuzo rugamije kwamagana Peter Erlinder, umunyamategeko w’Umunyamerika wigisha muri Kaminuza ya Minessota, akaba aregwa guhakana no gupfobya […]