U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Ministri w’Intebe mushya wa Kagame yashyizeho Guverinoma nshya y’u Rwanda

Kuwa Kane tariki ya 6 Ukwakira 2011, Perezidansi ya Repubulika yashyize ahagagara Itangazo rivuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Pierre Damien Habumuremyi Umukuru wa Guverinoma y’u Rwanda, asimbuye kuri uwo mwanya Bernard Makuza wayoboye Guverinoma y’u Rwanda kuva ku wa 8 Werurwe 2000. Iryo tangazo rya Perezidansi ya Repubulika rikomeza kandi rivuga ko […]

Komisiyo y’amatora yashyize ahagaragara lisiti ntakuka y’abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika

Kigali – Komisiyo y’igihugu y’amatora yashyize ahagaragara urutonde ntakuka rw’abakandida bemerewe kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’igihugu, uzahatanirwa kuwa 09 Kanama uyu mwaka. Hatanzwe n’ibisubizo ku bibazo byerekeye imyiteguro y’aya matora. Urutonde ntakuka rw’abakandida rwashyizwe ahagaragara Kugira ngo umukandida yemerwe ni uko aba yujuje ibisabwa n’itegeko rigenga amatora, nk’uko byagenwe na Komisiyo y’Amatora y’u Rwanda. Abakandida basabye […]

Ishyaka PSD ryemeje ko Jean Damascene Ntawukuriryayo ariwe mukandida waryo mu matora yo guhitamo Umukuru w’Igihugu

Kuri uyu wa gatandatu 22 Gicurasi, Kongere ya 4 y’Ishyaka Riharanira Demokarsi n’Imibereho Myiza, PSD yateraniye muri Rainbow Hotel ku Kicukiro, yemeza Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo nk’umukandida waryo mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama. Akimara kwemezwa n’abarwanashyaka ko ariwe uzahagararira PSD mu matora, Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo yashimiye abarwanashyaka icyizere bamugiriye n’inkunga bazamutera mu […]