U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Urukiko rwo mu Buholandi rwemeje ko zimwe mu mpapuro za Ingabire zishobora kwohererezwa ubushinjacyaha mu Rwanda

Urukiko rwo mu Buholandi rwemeje ko zimwe mu mpapuro za Victoire Ingabire zafashwe na Polisi y’Ubuholandi zishobora kwohererezwa ubushinjacyaha mu Rwanda. Ariko icyemezo cya nyuma kizafatwa na ministeri w’ubutabera Kuri uyu wa gatatu tariki ya 1 Kamena, urukiko rwo mu gihugu cy’Ubuholandi bwemeje ko nta tegeko ribuza iki gihugu koherereza ubushinjacyaha bw’u Rwanda inyandiko zafashwe […]

Umunyamategeko Peter Erlinder aremeza ko azicwa naramuka agarutse mu Rwanda

Peter Erlinder igihe yari afungiwe i Kigali Umushinjacyaha mukuru Martin Ngoga aherutse kuvuga ko umunyamategeko w’umunyamerika Peter Erlinder agiye kuzahamagarwa n’ubutabera bw’u Rwanda kugirango yisobanure ku byo aregwa, harimo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Yongeyeho ko naramuka yanze kugaruka mu Rwanda bizamenyeshwa Polisi Mpuzamahanga (Interpol) ikaba ariyo imufata, ngo kandi ibyo Erlinder […]

Kagame azaba uwande mu bihe biri imbere?

Byanditswe na Saidati Mukakibibi. Abanyarwanda baciye umugani ngo uwo umwami yahaye inka niwe umwima amata. Umuririmbyi nawe ati: Ntamunoza ukunda iki? Undi ati: urashaka iki Ngarambe baguhe amata winywere ..wapi ! arabigarama Byumvuhore ati : Ni iki mwabuze Benzangu? Iyi Dunia ifite ibiyaga n’imisozi! Nanjye nti ese n’iki Kagame yabimye gituma mu muheza hagati nk’ururimi? […]

Victoire Ingabire yiyemeje guhagarika gusubiza ibibazo by’ubushinjacyaha

Victoire Ingabire, umuyobozi wa FDU-Inkingi, yatangaje uyu munsi ko yamenyesheje ubushinjacyaha ko ahagaritse gusubiza ibibazo bumubaza. Mu itangazo yashyize ahagaragara, Ingabire yavuze ko ifatwa ry’uwari waje kumuburanira, Professor Peter Erlinder, riteye isoni kandi ko rigamije kumwima uburenganzira ahabwa n’amategeko. Yavuze ko ali Prezida Kagame ari Prokireri Ngoga batangaje ko ubushinjacyaha bufite ibimenyetso simusiga, avuga rero […]

Human Rights Watch iraregwa gusuzugura ubutegetsi bw’u Rwanda

Kigali – Mu kiganiro Madamu Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, yagiranye n’abanyamakuru kuwa kane, yavuze ku ngingo zitandukanye zirimo ikibazo cy’iburanishwa rya Victoire Ingabire, ifungwa ry’ibinyamakuru Umuvugizi n’Umuseso ndetse n’iyirukanwa ry’umukozi wa Human Rights Watch. Kuri iyi ngingo ikaba ari nayo yibanzweho, Ministri Mushikiwabo yatangaje ko ibaruwa Umuyobozi Mukuru wa Human […]